umu amakuru-    Perezida Museveni yatsinze amatora ategeka ko Besigye wari umumereye nabi ko afungwa | Umusingi

museveniwin    Perezida Museveni yatsinze amatora ategeka ko Besigye wari umumereye nabi ko afungwa

Please enter banners and links.

museveniwin

 

 

Kuri uyu munsi Kuwa 20 Gashyantare 2016 nibwo Komisiyo y’amatora muri Uganda yatangaje ko Perezida Museveni yongeye gutsindira kuyobora icyo gihugu akaba agiye ku kiyobora imyaka 35.
Icyatangaje abantu benshi ndetse na America ikaba yiyamye Perezida Museveni wamaze gutsinda amatora agategeka ko Dr.Kiiza Besigye afungwa igikorwa kitashimishije benshi ndetse bamwe mu bakundaga Museveni batangiye kumwita umunyagitugu.
Dr.Kiiza Besigye akaba afungiye iwe murugo aho adashobora gusohoka ,amakuru aturuka I Kampala akaba agera ku Kinyamakuru Umusingi avuga ko impamvu Museveni yafunze Besigye ari uko yashakaga kujya gutangaza amajwi y’Ishyaka ahagarariye rya FDC kandi binyuranije n’amategeko kuko Komisiyo y’Amatora niyo yonyine itangaza amajwi y’abatsinze n’abatsinzwe Besigye rero akaba yashakaga kujya gutangaza amajwi Ishyaka ryabo ryabonye bahita bamufunga atarabikora.


Gen.Mugisha Muntu wungirije Dr.Besigye akaba yagaragaye mu itangazamakuru avuga ko batemera ibyavuye mu matora aho bavuga ko Perezida Museveni yibye amajwi kuko Museveni bamutangaje ko yatsinze afite amajwi 60% naho Dr.Besigye bakaba bamutangaje n’amajwi 40% abandi bari bahanganye nabo bagiye babona zero n’ibice .

12715575_933957190022323_3874196005354282878_n
Gusa abaturage muri icyo gihugu baracyafite ubwoba ko hashobora kugira ikiba nk’imyigaragambyo y’abarwanashyaka ba Besigye ndetse no kuba bamufunze ku buryo bamwe bagikomeje kwifungirana mu mazu yabo cyane cyane mu mujyi wa Kampala.
Besigye nawe bikaba bibaye inshuro ya 4 yiyamamaza agatsindwa ku buryo hari abavuga ko abantu bamaze kumurambirwa umuntu uhora atsindwa ku buryo ubutaha ashobora kutazasubiraho ngo abone abafana.

FDC Besigye
Besigye ikindi kivugwa mu byatumye atsindwa n’uburyo yavuze ko abanyarwanda azabirukana naramuka atsinze ndetse n’abasudani bahunguye muri Uganda ibyo rero byatumye atsindwa kuko abanyarwanda bari muri Uganda barenze Miliyoni 4 ubu kandi Museveni yabemereye ubwene gihugu muri Uganda iyo ikaba imwe mu ngingo zatumye Besigye atsindwa kuko Abanyarwanda bose batoye Museveni kuko bamukunda cyane.
Rwego Tony

3,108 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.