umu amakuru- Ibukuru bazi ibibazo itangazamakuru ryigenga rihura nabyo? | Umusingi

Ibukuru bazi ibibazo itangazamakuru ryigenga rihura nabyo?

Please enter banners and links.

 

Kuwa 6 Mata 2017 nibwo abayobozi b’ibitangazamakuru basoje amahurwa y’iminsi 5 yari agamije kubahugura uburyo bakora ubucuruzi mu itangazamakuru rigezweho  rigatera imbere.

Bamwe bavuze ko umuti w’ibibazo bahura nabyo uri Ibukuru umunsi buzacya babishatse ko bicyemuka bizakemuka ariko mu gihe batarabishaka niyo bahurwa bingana gute ntakizahinduka.

Bamwe bavuze ko bamaze guhugurwa inshuro nyinshi cyane ariko ariko mu gihe badafite uburyo bushyigikiwe na Leta bwo gukoreramo ntacyo bashobora gukora ngo gitere imbere nabo biteze imbere.

Bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bavuze ko n’ubwo bigishwa gukora ubucuruzi mu itangazamakuru ariko bavuga ko Leta ikwiye gufatanya nabo muguteza imbere itangazamakuru kuko bo ubwabo ntacyo bakora Leta itabishatse ngo gitere imbere.

N’ubwo baganiriye kuri byinshi byabafasha gukora itangazamakuru ry’umwuga bagereranya n’ibindi bihugu nka Uganda ,Kenya n’ibindi bihugu bitandukanye uwabahuguraga Dr.Kayumba Christopher yababwiye ko nabo bagomba gukora cyane bakagaragaza uruhare rwabo kugirango n’ibyo bavuga ko Leta hari ibyo itabaha ati mubanze muyigaragarize ko hari ibyo muyikeneyeho kuko ntizabirota nta n’impuhwe izabagirira mudakora ngo ibone ko mukora.

Dr.Kayumba Christopher wigisha itangazamakuru muri Kaminuza y’uRwanda yagize ati “nta kintu cyoroshye kuri iyi isi no guhinga ntibyoroshye n’ubwo muvuga ko itangazamakuru mu Rwanda bitoroshye kurikora kandi ntago Leta izabagirira impuhwe ngo ibahe ibyo mushaka byose mutakoze  ahubwo mugomba kubiharanira”.

Mu bibazo byagaragajwe murfi ayo mahugurwa havuzwe ibibazo 2 byingutu aho ibinyamakuru byigenga bitajya bihabwa amatangazo ya Leta n’abagerageje kuyashaka mu bikorera bakavuga ko babujijwe kwamamaza mu bitangazamakuru byigenga bityo bigatuma itangazamakuru ridatera imbere nk’ubundi bucuruzi kandi ubundi ryagahaye benshi akazi.

Ikindi kibazo cyagaragaye n’ikibazo cy’abantu bakomeye muri Leta bakoresha imbaraga bitwaje icyo baricyo batatumwe na Leta bakabangamira itangazamakuru.

Asoza amahugurwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru Peacemaker Mbungiramihigo yabwiye abayobozi b’ibitangazamakuru ko Leta yahaye inama nkuru y’itangazamakuru inshingano zo kongerera ubushobozi itangazamakuru ikaba ariyo mpamvu batekereje uburyo bahuza abayobozi b’ibitangazamakuru byose ibyandika ,amajwi n’amashusho kugirango baganirire hamwe ndetse hafatwe umwanzuro w’uburyo ibyo bibazo byakemuka itangazamakuru naryo rigashyigikirwa rigatera imbere.

Abayobozi b’ibitangazamakuru bifuje ko imishinga ya MHC yavugururwa abayobozi n’abanyamakuru ntibafatwe kimwe mu bijyanye n’ibyo bagenerwa.

Nyuma y’imyaka irenga 20 ibinyamakuru byigenga biracyari mu bukene bukomeye aho usanga Ikinyamakuru cyandikwa na nyiracyo gusa atagira abanyamakuru ,nta munyamakuru ahembwa neza ,ibinyamakuru bisohoka nyuma y’igihe kitazwi ,ntago bigira aho bikorera hazwi n’ibindi bibazo byinshi.

Ibyo byose nibyo inama nkuru y’itangazamakuru ivuga ko ishaka ko ibyo bibazo bikemuka hagakorwa itangazamakuru ry’umwuga.

Hari n’abamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru bifuje ko Perezida Kagame nkuko afasha indi myuga gutera imbere yazatumiza abayobozi b’ibitangazamakuru akaganira nabo bakamugezaho ibibazo bafite akabagira inama nk’izo agira abandi bacuruzi dore ko aba ari ubutegetsi bwa kane bityo itangazamakuru rigatezwa imbere.

Abari mu mahugurwa batashye bafite ikizere ko Leta ishobora kuba igiye kwibuka itangazamakuru ryigenga nyuma y’imyaka myinshi bavuga ko ryasigajwe inyuma ndetse bashimira inama nkuru y’Itangazamakuru uburyo yabahuguyemo.

Gatera Stanley

2,584 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.