Yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi nyuma yo gutsindwa ikizamini
— February 14, 2017
Please enter banners and links.

Umugabo witwa Hakizimana Munyarugamba afunzwe na Polisi nyuma yo kugerageza guha ruswa umupolisi ubwo yatsindwaga ikizamini cyo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Chief Inspect of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yagize ati:” nyuma yo kubwirwa ko atsinzwe ikizamini, yagerageje amayeri y’uko yabona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga maze afata amafaranga ayaha umupolisi ngo amushyire ku rutonde rw’abatsinze ikizamini”.
CIP Kabanda yakomeje avuga ko umugambi we utamuhiriye kuko yahise afatwa. Yasabye abaturage guca ukubiri na ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse ko Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese wagerageza gutanga ruswa.
Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ntitanga serivisi ku buryo bunyuranije n’amategeko itanga serivisi ku buntu, irwanya ndetse igakumira bene ibyo bikorwa bibi bya ruswa n’ibindi.”
Yakanguriye kandi abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi abasaba kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.
Kurwanya ruswa biri mu byo Polisi y’u Rwanda yibandaho, akaba ari muri urwo rwego yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).
Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Source:RNP
2,518 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply