Abakozi 60 bamaze amezi 6 badahembwa mu Karere ka Rubavu
— January 11, 2017
Please enter banners and links.

Abakozi bagera kuri 60 bavuga ko bamaze amezi 6 yose badahembwa kandi barahawe akazi ko gukora ku rwibutso rwa Nyundo.
Umwe muri abo bakozi utarashatse ko amazina ye atangazwa Kuwa 4 Mutarama 2017 yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko baje ku Karere ka Rubavu kwishyuza amafaranga yabo bamaze amezi 6 badahembwa ko ubuzima bubananiye bakeneye amafaranga yo gukoresha.
Yakomeje abwira ikinyamakuru Umusingi ko abana batakijya ku ishuri ndetse no kubona amafaranga yo guhahisha ndetse no kwivuza ,no kugura mituweri bibagora kandi amafaranga yabo ahari.
Undi muri abo bakozi bari baje kwishyuza yagize ati “turambiwe guhora twishyuza none banze no kutwitaho ngo batubwire uko ikibazo kizakemuka twabasabaga ko mwatubariza abayobozi bakuru impamvu batatwishyura kandi twarakoze”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Meya Sinamenye Jeremi icyo bateganyiriza abakozi 60 bamaze amazi 6 badahembwa bakaba baje ku Karere kwishyuza hakaba habuze n’ubukira ngo ababwire uko ikibazo kizakimuka n’igihe bazishyurirwa maze Meya wari watinze kuza guhura n’abanyamakuru bari basuye ako Karere ka Rubavu yabajije umunyamakuru ati baje se?.
Umunyamakuru yamubwiye ko baje bicaye hanze maze Meya abura icyo asubiza akabona asa nuwabuze igisubizo nyacyo hashira akanya ati “hajemo ikibazo abivuga amanuka amasikariye aramanuka ajya kwicarana nabo kugirango aganire nabo.
Ntago byumvikana guha abantu akazi ntubahembe kandi nawe ubahaye akazi uhembwa buri kwezi ndetse uziko abantu bakora kugirango babone uko babaho ariko ntubishyure ukwezi kwa mbere ,ukwa 2 ,ukwa 3 kugeza amezi 6 yose?.
Bucyeye bwaho umwe muri abo baturage twasize bicaranye na Meya yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Meya wa Rubavu yababwiye ko hari ikibazo barimo gukemura ko amafaranga yabo ari kuri konte ko mu minzi yavuba ikibazo kizaba gikemutse.
Bamwe muri abo bakozi bakoze ku rwibutso rwo Kunyundo bibaza icyo kibazo Meya yababwiye icyo ari cyo kuko avuga ko hari ikibazo ariko ntasobanure icyo kibazo ngo abantu bakimenye.
Gatera Stanley
2,526 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply