Abanyamakuru bahoze bakorera New Times barifuza ko Kabagambe yahabwa kongera kuyiyobora nabo bagasubirayo
— January 2, 2017
Please enter banners and links.

Bamwe mu banyamakuru bahoze bakorere The New Times barifuza ko uwahoze ayiyobora witwa Kabagambe Ignatius yahabwa akazi akongera akayiyobora nabo bagasubirayo kubera uburyo bafatanyanga gukora akazi kandi bagateza imbere ikigo.
Ikinyamakuru Umusingi kibasanze aho babiganiriraga uko bagera kuri 5 ariko abamaze kuhava ari benshi impamvu bifuza ko Kabagambe ariwe bifuza kurusha abandi kandi The New Times yarayobowe n’abantu batandukanye barimo David Kabuye ,Bideri ,Kabagambe na Haba Colin uyiyobora ubu maze bavuga ko ntawakora kugeza kuri Kabagambe kuko ku gihe cya Kabagambe hari abanyamakuru bari bamaze igihe mu mwuga ariko ubu hafi ya bose baragiye.
Twarakoraga kandi dukundana na Boss akadukunda kandi akagerageza kutugira inama uburyo twakomeza gukora tugatera imbere twaramukundaga cyane.
Aba banyamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa umwe muri bo yagize ati “Kabagambe agarutse kuyobora New Times natwe twasubirayo kuko niwe muntu twakoranaga ukumva ufite murale mu kazi kandi tukabona amafaranga ndetse n’ikigo kigatera imbere”.
Undi nawe yagize ati “twumva ko Kabagambe nta kazi afite yikorera ariko twasabaga abo bireba ko bamugarura bakamuha akazi kuko turabizi neza ko kuyobora TNT abishoboye kurusha abandi kandi natwe abenshi bahakoze tukahava twasubirayo kuko iyo duhuye nkuko twese tubiganiraho tugasanga Kabagambe uburyo twamukundaga n’uburyo twamwiyumvagamo agarutse rwose twasubirayo tugateza imbere ikinyamakuru”.
Amakuru avuga ko umuyobozi wa The New Times Haba Colin ayiyoboye neza kandi n’abakozi bayo ntakibazo bafite ariko impamvu abanyamakuru benshi bagiye bahava niyo tutaramenya ndetse n’impamvu bavuga ko Kabagambe agarutse nabo basubirayo n’ubwo abo twavuganye banze kubyinjiramo cyane.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije Kabagambe Ignatius niba yumva aramutse ahawe kongera kuyobora The New Times maze agira ati “njye ndi Inkotanyi cyane akazi kaba ari akazi nta cyabuza kugakora kandi neza”.
Abajijwe impamvu abanyamakuru yakoranye nawe bamukunda cyane ndetse bavuga ko agarutse kuyobora TNT nabo bagaruka yavuze ko ibyo atazi impamvu ati mwababaza impamvu nibo bazizi.
Twashatse kubaza umuyobozi wa TNT Colin Haba kuri Telephone ye igendanwa kugirango tumubaze impamvu abanyamakuru benshi bagiye bahava ku gihe cye ndetse abahavuye bakaba bifuza Kabagambe ariko nimero ye ntitwashoboye kuyifatisha kuko itanyuragamo.
Kabagambe amakuru avuga ko ariwe muntu no mu itangazamakuru ryigenga wakunzwe ndetse akaba azwiho kuvugisha ukuri kandi nta bugome agira ahubwo akunda gusabana na buri wese.
Nahandi hatandukanye yakoze wasanga bamukunda akaba yarakoze muri Premature ,akora muri RGB nyuma yo kuva muri TNT.
Muhungu John Kampala
3,199 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply