umu amakuru-  Abanditse basaba ko nyobozi ya ADEPR yegura barahakana ko badakorana n’abanzi b’igihugu | Umusingi

Kalisimbi  Abanditse basaba ko nyobozi ya ADEPR yegura barahakana ko badakorana n’abanzi b’igihugu

Please enter banners and links.

Kalisimbi

 

Kuwa 12 Ukwakira 2016 abaharanira impinduka mu Itorero rya ADEPR baherutse kwandikira inzego zitandukanye basaba ko nyobozi ya ADEPR yegura bashinjwa na ADEPR gukorana n’abanzi b’igihugu ndetse ko  bazabangamira amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha 2017 no kubangamira iterambere ry’igihugu.

Pasiteri Uwabimfura Modeste ukuriye itsinda ryabaharanira impinduka mu  Itorero ADEPR  yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ntaho bahuriye n’ibya politike ahubwo abavuga ibyo barashaka kubashyiraho iterabwoba no kubacecekesha.

Pasiteri Uwabimfura Modeste yagize ati “iki gihugu nticyayoberwa ukorana n’abanzi b’igihugu cyangwa abakirwanya ariyo mpamvu dusaba inzego zishinzwe umutekano ko  zikwiye gukurikirana abadushinja gukorana n’abanzi b’igihugu bakagaragaza uburyo dukorana nabo ndetse bakavuga nabo banzi b’igihugu abo aribo naho baba”.

Kalisimbi

Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco (Photo Umusingi)

Modeste

Pasiteri Uwabimfura Modeste (Photo internet)

Pasiteri Kalimbi Jean Bosco nawe uba ari kumwe na Pasiteri Uwabimfura Modeste nawe yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Rwagasana Tom na Sibomana Jean batangiye kugira ubwoba bagatangira gukoresha aba  Pasiteri barimo  Ruzibiza Viateur na Pasiteri Rurangirwa Emmanuel  bagishakisha amaramuko  bagahemuka babeshyera abantu .ibyo dukora birazwi kandi ubwo batangiye guhimba ibinyoma buri wese azi akabo karangiye”.

Mu gihe ibyo bikiri aho ADEPR ikaba yirukanye Abapasiteri 3 barimo Rev.Kayitare Vedaste na Pasiteri Kayitare Jean Batiste na Rev.Pasiteri Mitsindo Gratien   bityo nabo bakaba bavuga ko basinye urwandiko rusaba nyobozi ya ADEPR kwegura cyangwa ikeguzwa kubera ko babonaga ibibera muri ADEPR bidakwiye guceceka bityo bakabona ibyo bakoze batabyicuza kuko ari ukuri kandi bazabikomeza kugeza umunsi nyobozi ya Rwagasana Tom na Sibomana begura cyangwa bakeguzwa.

tom_w-12de4

Ibumoso ni Bishop Rwagasana Tom na Bishop Sibomana Jean (Photo internet)

Ikinyamakuru Umusingi kimaze kuvugana n’Aba Pasiteri Uwabimfura Modeste na Kalisimbi Jean Bosco cyashatse kubaza uruhande rwa ADEPR maze duhamagara Bishop Rwagasana Tom ariko nkuko bisanzwe atajya yitaba Telephone y’ikinyamakuru Umusingi ntiyatwitaba.

Ikinyamakuru Umusingi nanone cyashatse kubaza umuvugizi mukuru wa ADEPR Sibomana Jean  nawe yanga kutwitaba ariko aho bazatwitabira tuzabagezaho icyo bavuga kuri iri tsinda riyobowe na Uwabimfura Modeste na Kalisimbi Jean Bosco ubu bamaze kwiyongeraho  abandi benshi ba Pasiteri n’abayoboke benshi.

Gatera Stanley

3,312 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.