Abayoboke ba ADEPR barayishyuza amamiliyoni
— August 28, 2016
Please enter banners and links.

Abayoboke b’itorero rya pantekoti mu Rwanda, ADEPR, bacuruza ibikoresho by’ubwubatsi barinubira ko ubuyobozi bw’itorero bwabahaye akazi ko kugemura ibyo kubakisha hoteli yaryo ariko bakabambura amafaranga babitanzeho.
Abo ba rwiyemezamirimo batanu, bavuga ko bagemuye amakaro, sima, amabuye, n’ibindi ku buryo bose hamwe bambuwe miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwe muri bo uhagarariye ikigo kitwa Marivanze Business Company, gikorera mu murenge wa Gisozi, yavuze ko kuva bahabwa akazi mu mwaka wa 2015, itorero ryari rimubereyemo miliyoni zisaga 40 z’amafaranga y’u Rwanda.
Asobanura ko amasezerano yo kubagemurira amakaro n’ibindi bikoresho byo kunogereza hoteli (finissage) yarangiye amaze kwishyurwa miliyoni 32 gusa; bivuga ko umwaka ugiye kurangira yishyuza miliyoni umunani zasigaye.

Avuga ko nta gisubizo na gito ubuyobozi bw’itorero bumuha kandi afite ibirarane bya banki bishobora gutuma imitungo y’umuryango we itezwa cyamunara.
Ati” Mfite ibirarane by’ubukererwe bwa banki yampaye inguzanyo, maze kuraranya gatatu ntarabishyura. Mfite impungenge z’uko imitungo yanjye igiye gutezwa cyamunara.
“ Dufite imiryango ikeneye kubaho, dukodesha inzu dukoreramo, twakoze akazi ntitwishyurwa ababishinzwe mu itorero ADEPR turabasaba kuturenganura.”

Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean
Umuvugizi wa ADEPR, Bishop Sibomana Jean, yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo bakimenyeshejwe ariko ngo mu gihe raporo yerekeranye n’ayo madosiye y’abakoze akazi ntibishyurwe itaramugeraho ntacyo yabikoraho.
Yakomeje ati “Dosiye zabo ntabwo zirangeraho kandi ku Gisozi siho nkorera, ubwo rero nizitugeraho, tuzagira icyo tuzikoraho tuzi ibyo ari byo.”
Ushinzwe inyubako ya hoteli ya ADEPR, Pasiteri Sindayigaya Theophile nawe yemera ko hari ba rwiyemezamirimo batarishyurwa ariko akavuga ko byatewe na dosiye batujuje zijyanye n’ibisabwa kugira ngo uwagemuye ibikoresho yishyurwe.
Ati “Nta wamenya, haramutse hari abantu bavuga ko batishyuwe amafaranga yabo, baza aho dukorera ku Gisozi, bakabitwereka, byasobanuka bakishyurwa ibibazo bikava mu nzira.’
Sindayigaya avuga ko bohereje dosiye zirimo amakosa nko guteranya nabi, gutegura fagitire yishyuza idashyitse n’uzundi nyandiko zo mu bitabo by’ibaruramari zirimo ibibura kugira ngo sheik yo kwishyura ikorwe.
Hoteli ya ADEPR “Dove Hotel” yuzuye itwaye amafaranga miliyari 3 y’inguzanyo.
Source:Imvahonshya
3,326 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply