INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
— July 20, 2026
Please enter banners and links.

Abanzi burwanda bakomeje umugambi wabo,wo kwandagaza no guharabika u Rwanda mu bihugu by’amahanga,bitwaje politiki y’u Rwango n’amacakubiri,Bakomora kuri INGABIRE VICTOIRE, bamwe muribo bahuriye ku icengezamatwara ryo kugenda baharabika igihugu bakomokamo kubera amaco y’inda, naho abandi basaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bakura mubyitwa amashyaka n’amashyirahamwe babamo,bateguye ibikorwa byo kwandagaza u Rwanda,bigenda bizenguruka hafi uburayi bwose.
Ni ibikorwa byatangiye gukwirakwiraNyuma y’uko urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,rutangajeko rwataye muri yombi INGABIRE VICTOIRE,muri kamena tariki ya 19 umwaka wa 2025,Aho urukiko rukuru rwasabye ko akorwaho iperereza ku byaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.
Bamwe mu nterahamwe,abajenosideri,ndetse n’abandi batifuriza ineza u Rwanda basaritswe n’ingengabitekerezo ya jenoside,batangije ibikorwa byokugenda basebya u Rwanda mu bihugu bitandukanye byo muburayi.

Abitabiriye imyigaragambyo

Ni ibikorwa byatangiriye mugihugu cy’Ububirigi,ku itariki 06 nyakanga mu mwaka wa 2025, bitegurwa kandi bikanitabirwa nabasanzwe bamenyerewe mumigambi mibisha yokugenda bakwirakwiza icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE ryuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Bamwe mu mazina azwi yaba bahezanguni bagenda bategura ibi bikorwa,baherereye mu bihugu bitandukanye byo muburayi,birimo Belgique,France,Germany,Finland nahandi.
Imwe mumyigaragmbyo iheruka yabaye kuwa 08 nyakanga umwaka wa 2026,yabereye mu gihugu cya Finland.
Iyi myigaragambyo yabereye mugihugu cya finland ku nshuro ya gatatu,indi yayibanjirije tukaba twaragiye tuyigarukaho,ndetse twanagurutse kubantu batandukanye bihisha inyuma yibi bikorwa byo guharabika u rwanda mumahanga.
Ibikorwa byo kwandagaza u Rwanda bibera muri Finland,bigirwamo uruhare cyane,nabamenyerewe muri icyo gihugu mu gukwirakwiza icengezamatwara rya INGABIRE VICTOIRE ryuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside, barimo HABINSHUTI GILBERT,umwambari ukomeye cyane wa madame INGABIRE VICTOIRE unabirambyemo,akaba kandi azwiho gusakaza amagambo mabi kuri leta y’urwanda,yuzuyemo icengezamatwara ry’urwango no gushaka kugumura rubanda abangisha ubutegetsi buriho.
Ibi bikorwa kandi bigirwamo uruhare na GATETE BENON,wamaze kuba kimomo kumbuga nkoranyambaga,no kwihebera gukorana n’imitwe itifuriza abanyarwanda ineza nka RNC,akaba akunze gukoresha amagambo yogusebya,guharabika,nokwangisha rubanda ubutegetsi buriho mu rwanda yifashishije imbugankoranyambaga ze,akaba ari numwe mubari inyuma ya INGABIRE VICTOIRE.
Birababaje kubona bamwe mu rubyiruko rwacu bahitamo gukoresha igihe cyabo mu guharabika igihugu cyababyaye aho kugira uruhare mu kucyubaka.
MUKURARINDA OLIVIER yahisemo inzira yo kuba umwe mu banzi bigihugu no kwifatanya n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, aho gukoresha ubushobozi bwe mu nyungu z’igihugu. Aho yirirwa asebya urwanda iyo mu mahanga ndetse akwirakwiza imvugo zitanya abanyarwanda nkuko abana ba bajenosideri bo muri jambo ASBL babigenza iyo muri Europe.
JOSEPH KABANGO wahoze ari umukozi wa leta hanyuma akaza gutoroka igihugu akajya gutorongera iburayi, yagezeyo ahitamo kwibera ikigarasha ndetse no kwifatanya n’interahamwe, n’abanzi b’u Rwanda, aho asigaye yirirwa mu imihanda yo muburayi aharabika u Rwanda,anarusiga isura mbi agamije kugumura abanyarwanda.
NYIRASENGIMANA SAIDATI akomeje kwigaragaza mu bikorwa byo kunenga ubuyobozi bw’ u Rwanda,uyu Nyirasengimana Saidati, ubarizwa i burayi, akomeje kwitabira ibikorwa byo gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda binyuze mu butumwa atangaza ku mbuga nkoranyambaga no mu bikorwa by’imyigaragambyo. agaragara kandi mu ibikorwa bifitanye isano n’ishyaka FDU-Inkingi, ritavuga rumwe na leta y’u rwanda kandi ritemerewe gukorera mu Rwanda.
Uyu mugore yahindutse umwe mu nkingi za mwamba mu gukwirakwiza icengezamatwara rigamije kwangisha abanyarwanda ubuyobozi bwabo no gusebya igihugu mu mahanga. Hamwe n’agatsiko k’abandi barwanya u Rwanda, Nyirasengimana Saidati asigaye ari mu bategura bakanitabira imyigaragambyo yogusebya no guharabika u rwanda mubihugu byamahanga,gukwirakwiza ibihuha n’ingengabitekerezo y’urwango hagamijwe kwangisha abanyarwanda ubutegetsi buriho.
GASANGWA Ezra, umaze kwigaragaragaza mu bikorwa by’ibigarasha bitandukanye, yahoze ari umukozi muri Leta y’u Rwanda nyuma agahitamo guhunga igihugu akifatanya n’abarwanya ubutegetsi buriho,aho agenda asebya igihugu cye haba kumbuga nkoranyambaga ndetse n’imyigaragambyo,amakuru atugeraho ni uko yataye umuryango we, ukangara muri Kenya, we yibereye muri Finland atunzwe no kuvuga ubusa kuri Leta y’u Rwanda. Ubwo nawe yigize umunyapolitike udafite aho ashingiye.
Ibi bikorwa byo gusebya u Rwanda mu mahanga no gukwirakwiza urwango ntibikwiye guhabwa umwanya. Ababigiramo uruhare bagomba kumenya ko ukuri ku gihugu n’iterambere ryacyo bidashobora gusenywa n’ibinyoma, kandi ko Abanyarwanda bakomeje guhaguruka barinda isura y’igihugu cyabo.
81 total views, 39 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply