Intambara y’Abana banjye ubu iratangiye,Ndashaka kumenya impamvu nyina abanyima
— July 1, 2025
Please enter banners and links.

Ubundi ntibikwiye niba ababyeyi bashwanye ko abana babuzwa uburenganzira ku babyeyi kuko biba bitabareba bityo rero nkaba nshaka kumenya impamvu nyina w’Abana banjye abanyima ko mbasura cyangwa mbavugisha.
Nyina w’Abana banjye yitwa Kanyana Janet nari naranze kugira icyo mbivugaho kuko byari guhungabanya abana ariko ubu bamaze gukura nifuza ko bamenya ukuri.Bashobora kuba batazi aho mba cyangwa bababeshya ariko nizera ko izi nkuru zizabageraho bakamenya ukuri ko nyina ariwe wanze ko mbasura.
Umwana mukuru yamukuye ku ishuri aho yigaga atambwiye ngiyeyo kumusura bambwira ko adahruka kwiga mubajije ambwira ko yamuboneye irindi shuri nibaza impamvu yamujyanye atambwiye.
Yanze kumbwira ishuri yamujyanyeho ndabaririraza ndarimenya muri Kicukiro anjyayo umwana baramunzanira aransuhuza turaganira namuguriye inkweto n’ibindi ageze mu rugo nyina yaranterefonnye ati ntuzongere kujya gusura umwana wanjye ndetse n’ibyo wamuguriye nabimwatse mbijugunya mu musarani.
Nahise ntekereza byinshi mvuga ko wenda uyu mubyeyi ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe we kuko ihohotera yakoereye umwana ryari rikabije.
Ubwo yagiye ku ishuri atonganya abarimu ababaza impamvu banyemeye kureba umwana wanjye bityo no kuri iryoshuri arahamukura.
Nasubiyeyo kuri iryo shuri bambwira ko yabatonganyije cyane ndetse umwana ntiyongeye kugaruka kwiga.Kubera ko iyi nkuru ari ndende nzayikomeza mu kiganiro cy’ubutaha ariko mubanze mwumve iki kiganiro hanyuma dutegereze ikindi.
1,191 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply