Ninde ugaruye umuriro muri ADEPR ko wari waracogoyeho ?Uwakoze urutonde rw’Aba terrorists yahagaritswe
— August 11, 2023
Please enter banners and links.

Bamwe mu ba Kristo mu Itorero rya ADEPR muri iki cyumweru gitangira bagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Umusingi mu rwego rwo kugirango cyongere kibafashe gukora ubuvugizi bw’ibibazo byuzuye muri iryo torero .
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi ariko wifuje ko amazina ye agirwa ibanga kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Ikinyamakuru cyanyu Umusingi muri ADEPR turagikunda kuko cyadufashije byinshi bigakemuka n’ubwo havuka ibindi none n’ubu turifuza ubuvugizi duhereye ku ibaruwa ya Pasiteri Ntakirutimana Theoneste wahagaritswe hanyuma tukumva n’abandi barimo uwitwa karangwa John wahoze ari Umuyobozi mukuru wungirije nawe wahagariswe ndetse hari n’abandi bavugwa ariko twe dusanga Umuvugizi wa ADEPR ariwe nyirabayazana w’ibibazo byose”.

Undi nawe nawe yagize ati “Erega ibibazo byo muri ADEPR ntituzi amaherezo yabyo kuko kuva Samuel yagenda ibibazo byanze gucyemuka abandi babigerageje ni Rwagasana Tom na Sibomana ariko bararwanijwe cyane birangira bafunzwe ariko ibyo bibazo byose Ikinyamakuru Umusingi twarabibonaga ko gikora akazi keza kandi Imana izagiha imigisha ndetse n’abakozi bacyo n’iyo mpamvu n’ubu tugarutse ngo kidufashe kumenyekanisha Umuvugizi wa ADEPR Pst.Isaie Ndayizeye nawe atangiye gukora ibyo abo yasimbuye bakoraga ku buryo asigaye akora ibyo yishakiye.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi Mukuru wa ADEPR Pst.Isaie Ndayizeye ibijyanye n’urwandiko yandikiye Pasiteri Ntakirutimana Theoneste ariko yanga kudusubizi.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Pasiteri Ntakirutimana Theoneste uyu akaba yarigeze kuba mu gihugu cya Uganda aza gufatwa agarurwa mu Rwanda ahageze akora urutonde rw’Abateroliste baba muri Uganda muri ADEPR amenyesha inzego z’umutekano za Uganda ,Ikinyamakuru Umusingi gifite kopi y’iyo baruwa,twashatse kumenya impamvu atubahirije ibaruwa yandikiwe imuhagarika nawe atwoherereza za links z’ibinyamakuru na Youtube gusa.
Ese kuko abayobozi muri ADEPR bagira ingeso yo kwirukana abayobozi baba basanzeho?Usabwimana Samuel akimara gusimburwa yirukanywe kongera gusengera ku kicaro gikuru ndetse ibibazo byose niho byahereye bityo abamusimbuye nabo barirukanwa barimo Sibomana na Rwagasana nabo barukanwa nababasimbuye barimo Karuraranga na Karangwa John nabo batangiye kwirukanwa bahereye kuri Karangwa John tuzabagezaho inkuru ye mu minsi ya vuba.
Gatera Stanley
3,137 total views, 3 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply