Inyubako ya Polisi ku Muhima yafashwe n’inkongi kuri Noheli
— December 26, 2022
Please enter banners and links.

Inyubako ikoreramo Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri Noheli.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyi nkongi yibasiye inyubako ya Polisi ikorera ahazwi nko kwa Kabuga yatangiye ahagana saa Munani zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukuboza 2022.
Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi bahise batabara bazimya uwo muriro.
Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco, yavuze ko ari inkongi y’umuriro yafashe ibyumba bibiri muri iriya nyubako atari inzu yose yahiye. Kimwe cyari ibiro ikindi nta kintu cyarimo ariko abazimya inkongi baratabara bazimya hakiri kare.
Ati “Nta muntu wagiriyemo ibibazo nta kindi cyose uretse imeza n’intebe byari mu biro abashinzwe kuzimya bahise batabara barazimya”.
Yakomeje avuga ko icyateye inkongi bari gutekereza ko byaturutse ku mashanyarazi.



Inyubako yafashwe n’inkongi
Yakomeje agira ati “Ubu hameze neza nta kibazo byarangiye, na kiriya cyotsi kiba kije bari kuzimya umuriro, abantu iyo babona cyije bagira ngo ni inkongi ariko iyo bazimya bakoresheje carbon dioxide n’amazi bihita bituma bizana kiriya cyotsi. Nta mpungenge abantu bakwiye kugira hafashwe ibyumba bibiri mu nzu ingana kuriya”.
2,083 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply