Muri 429 barangije amasomo y’igipolisi mu Rwanda 55 n’igitsina gore
— July 29, 2016
Please enter banners and links.

Abapolisi 429 uyu munsi Taliki 29 Nyakanga 2016 I Gishari mu Karere ka Rwamagana hasojwe amasomo y’abapolisi bakuru bo ku rwego rwa AIP (Assistant Inspector of Police ) baba bafite inyenyeri imwe ku rutugu.
Abapolisi basoje amasomo uyu munsi batangiye ari 435 ariko basoza ari 429 batandatu muri bo ntibayasoje kubera impamvu zitandukanye.
Muri abo bose basoje Igitsina gore ni 55 gusa bigaragara ko ari umubare ukiri hasi cyane mu gihe haje uburinganire akazi kose gakwiye kungana abagore n’abagabo.

Abashinzwe uburinganire mu Rwanda bakwiye kureba uburyo uyu mubare uzamuka kuko byagaragaye ko ukiri muto cyane ugereranije no muyindi myuga itandukanye.

Minisitiri Musa Fazil Harerimana atanga ipeti ku bapolisi barangije amasomo mu ishuri rya gipolisi i Gishari
Amakuru avuga ko muri rusange igitsina gore kiruta igitsina gabo ubwinshi ariko mu gipolisi usanga igitsina gabo aricyo kiganje cyane.

Uhereye i bumoso Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odethe .Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe ,Minisitiri w’Umutekano Musa Fazil Harerimana ,IGP Gasana Emmanuel hamwe n’umuyobozi w’ishuri rya Gishari
Muyindi myuga nk’ubwubatsi ,ubwarimu ,mu nzego z’ibanze usanga igitsina gore umubare warazamutse kandi usanga ari byiza byishimirwa bityo no muri polisi bakaba bakwiye kuzamuka .
Umuhango wo gusoza aya masomo yasojwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame utashoboye kuboneka.
Minisitiri Musa Fazil akaba yagize ati “mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame nkuko mbyemererwa n’Itegeko nshinga n’andi mategeko mbahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police “.
Minisitiri Musa Fazil yakomeje avuga ko u Rwanda iterambere rufite rutari kurigeraho iyo rutagira umutekano akaba yahereye aho asaba abapolisi barangije amasomo bari bamazemo amezi 15 ko bakwiye kuzirikana akazi bagiye gukora ndetse barusheho kubungabunga umutekano w’igihugu.
Yavuze ko iyo u Rwanda ruza kugira ubuyobozi bwiza nk’uburiho iki gihe ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi iba yarabaye.
Minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harerimana yaraherekejwe na Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Gen.James Kabarebe na IGP Gasana Emmanuel.
Mu basoje aya masomo harimo abanyamahanga 14 muri bo 2 baturutse muri Namibia ,10 S.Sudan naho abandi 2 baturutse mu gihugu cya Uganda.Mu basoje amasomo uyu munsi harimo 10 baturutse mu rwego rw’igihugu rushinzwe Infungwa n’abagororwa RCS .
Mu banyeshuri basoje abitwaye neza bakaba bahawe ibihembo ndetse umwe akaba ari umukobwa bakaba babihawe na Minisitiri Musa Fazil Harerimana.
Umuhango ukaba watangiye ahagana saa tanu za mugitondo ,ukaba watinze wagombaga gutangira saa mbili ugasozwa saa tanu ahubwo ukaba wasojwe ahagana saa sita z’amanywa.
Gatera Stanley
3,003 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply