Abanyarwanda ba Kangondo ninde uzabakiza arengane ko kwamburwa imitungo yabo yatwawe kugahato?
— May 10, 2020Please enter banners and links.

Kuwa kane tariki 6 Gicurasi 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hari hateganijwe urubanza ruregwamo Umujyi wa Kigali n’abaturage 27 bo muri Kangondo na Kibiraro ahazwi nka Bannyahe.
Bamwe bavuga ko aba baturage barenganijwe n’ubwo hataramenyekana ikihishe inyuma y’aka karengane kuko ikibazo cy’abaturage kimvukana ariko kugicyemura bikaba byarabaye ingorabahizi.
Aha ni Mukagali Ka Nyarutarama ,Umurenge wa Remera Akarere ka Gasabo aho abaturage bavuga ko barenganijwe ariko Leta ikaba yarirangagije ikibazo cyabo kuko itegeko ryo kwimura abaturage ku nyungu rusange risobanutse kuko Leta iyo ashaka kwimura abaturage bagomba kubarirwa agaciro k’imitungo yabo bakishyurwa bityo bakimuka.
Ku kibazo cya Kangondo abaturage bagera kuri 27 bavuga ko inzego za Leta zabaganirije bababwira ko aho batuye hakenewe kubera inyungu rusange bityo bagomba kwimuka ariko bagombaga kubarirwa imitungo yabo agaciro ufite bityo bakishyurwa bakabona gusenyerwa ariko bo basenyewe batarishyurwa ariyo mpamvu bareze Umujyi wa Kigali.
Ihorahabona Jean de Dieu wafashwe na RIB yatangarije itangazamakuru ko yafashwe arafungwa n’abandi bagenzi be bazira kwambara imyambaro yanditseho Kangondo ya mbere n’iya 2 na Kibiraro dukeneye ubutabera aho bivugwa ko bashobora kuba bigaragambije kandi bitemewe.


Abaturage basenyewe muri Kangondo na Kibiraro bari mu nama na Minisitiri Prof Shyaka

Minisitiri Prof Shyaka Anastase yagiranye inama n’Abaturage basenyewe imitungo yabo ntibahabwe ingurane

Agira ati “Ikibazo cyacu cyatangaye 2017 kimaze kumenyerwa cyane twandikiye inzego zitandukanye tuzisaba kuturenganura ku buryo kugeza itariki 19/3/2020 aho kugirango bakemure ikibazo baraje bansenyera umutungo wanjye batampaye ingurane ubu nkaba ndi aha narareze Umujyi wa Kigali kubera kunsenyera by’urugomo”.
Itegeko rivuga ko ubundi ingurane itagomba kurenza iminsi 120 ariko ku kibazo cya Kangondo kigejeje imyaka 4 kitarakemuka kandi ni ukuvuga ko iyo umwaka ushize ingurane itaratangwa umutungo uba wariyongereye agaciro ariko icyo sicyo kibazo ahubwo kuki ingurane yabariwe buri muturage itishyuwe?.
Igenagaciro mperuka ni Miliyoni Mirongo itandatu n’umunani n’ibihumbi ijana na bibiri n’andi arengaho macye (68.102), Ihorahabona Jean de Dieu avuga ko yari afite ibyumba 9 y’abapangayi ndetse n’iye yabagamo n’umuryango we byose barabisenye batamuhaye ingurane bamuhaye.
Itegeko No 32/2015/11/6/2015 iryo tegeko rigenga kwimura abantu ku nyungu rusange ariko iri tegeko rikaba ritubahirizwa aho bamwe bibaza impamvu itegeko ritubahirizwa kugirango Abanyarwanda bahozwe amarira yo kwamburwa imitungo yabo.
Umwe mu basenyewe imitungo ye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Njye ndi umwe mu basuye Akagali ka Busanza yagize ariko nta nzu n’imwe nasanze mu Busanza ndetse twabajije n’ubuyobozi mu Busanza atubwira ko nta mazu Leta y’ubatse hano ndetse nta n’ikibanza ihafite”.
Undi mugore wasenyewe imitungo ye ntiyahabwa ingurane yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ati “Inzu bavuga tuzatuzwamo mu Busanza nasanze zidakwiye guturwamo n’umunyarwanda kuko izo nzu ziba ari icyumba na Salon hanyuma nkaba nibaza iyo nzu ingana gutyo umuryango w’abantu 6 cyangwa barenga wayibamo ufite abana b’ibitsina byombi?Ese ababyeyi bazubaka urugo gute abana babumva cyangwa babareba?”.
Iki kibazo gituma abantu bibaza niba amategeko mu Rwanda yubahirizwa ndetse itegeko rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.
Minisitiri Prof Shyaka Anastaze yasuye abaturage ba Kangondo ariko amwe mu magambo yahavugiye ntiyashimishije abaturage ndetse n’itangazamakuru ryarigarutseho bamunenga kuko yavuze ko gutura mu bishanga bitemewe ati “Ntago Leta yenda kuhashyira etaje ni uko bitashoboka ngo mwimuremo amazu muyatereke ahatari mu gishanga ngirango nta tegeko ryemerera abantu gutura mukajagari”.
Uwase Muamini
2,837 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply