umu amakuru- Hamenyekanye uburyo Abapadiri batwaye ubutaka bwa Leta buteje ikibazo muri Rukara. | Umusingi

Hamenyekanye uburyo Abapadiri batwaye ubutaka bwa Leta buteje ikibazo muri Rukara.

Please enter banners and links.

Hashize iminsi abaturage bo mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza ahitwa I Karubamba abaturage bashinja ubuyobozi kudakurikirana ubutaka bwa Leta bwatwawe n’Abapadiri ariko nkuko bimenyerewe Ikinyamakuru Umusingi gicukumbura kikamenya amakuru y’ukuri kikaba kimaze kumenya amakuru y’ibanze n’ubwo inkuru igikomeza.

Ikibazo cyatumye abaturage bahaguruka kugirango batange amakuru nyayo ku butaka bwahawe abapadiri ni uko hari ishuri rya Leta ryahubatswe ku mafaranga ya VUP hanyuma iryo shuri Padiri ararisenye ndetse ibiti byaguzwe amafaranga ya Leta arabigurisha amabati bivugwa ko yayatwaye kandi byose byaraguzwe amafaranga ya Leta.

Ikinyamakuru Umusingi kuwa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2020 cyagiye ahavugwa ikibazo kugirango tubaze abaturage bahatuye kuko amakuru baba bayazi neza.

Umwe mu baturage bavukiye muri ako gace ariko wadusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we yagize ati “Amakuru y’ubutaka avugwa maze iminsi nyumva ariko ndashaka kuguha amakuru y’ukuri uretse icyo ntazi n’uburyo Padiri yabonye icyangombwa cy’ubwo butaka ahubwo mucukumbure mumenye uwamuhaye icyo cyangombwa .Njyewe navukiye hano urabona ko nshaje amakuru yose ndayafite uko byagenze rero kuva cyera muri za 1986 hariya bwari ubutaka bwa Leta twahoraga umuganda wo kubaka amashuri kuva ku mwaka wa mbere kugera ku mwaka wa kabiri amashuri abanze ariko abasozaga muri ayo mashuri Padiri akabajyana mu mashuri y’ubatse neza”.

Ubu nibwo butaka buvugwa ko Padiri yatwaye mu buryo budasobanutse kandi ari ubwa Leta

Ishuri ry’ikiburamwaka ryubatswe na Leta rigasenywa na Padiri

Uwo muntu yakomeje avuga ko ubutaka bw’Abapadiri ati urabona ko buzitiye na senyenge ukuntu bagiye gufata ubutaka butegeranye n’ubutaka bwabo babubonye gute?barabuguze se?kuko ikigaragara ubutaka bwatwawe mu buryo butazwi kandi ibyo nkubwira n’ibintu nahagararaho .

Urabona ko hariya uruzitiro rw’ubutaka bw’Abapadiri hari igihandagaza inka zinyuragamo zishotse hano ndahazi cyane rwose n’iyi mpamvu nakubwiye ko ariya mashuri twakoze umuganda wo kuyubaka twese abagore n’abagabo bamwe bakata icyondo abandi bazana ibiti ni uko twubatse ariya mashuri .

Iyo haza kuba ari mu bapadiri twari gusaba Abapadiri kuhadutiza ariko kubera hari ubutaka bwa Leta n’iyo yahaduhaye kuhubaka amashuri y’abana ahubwo wenda hashobora kuba hari abantu babyitwaje baratekinika n’Apadiri bamuha icyangombwa ariko mu by’ukuri ibya Leta iyo bidafite ubukirikirana birarika.

Undi muturage nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ubutaka n’ubwa Leta ahubwo mudufashe mutumenyere uwabutanze n’uburyo Padiri yahawe buriya butaka kuko hari abantu Leta yagiye ibutuzaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hari umushinga wa Pederisiyo wubakiraga abaturage ubwanikiro bw’imyaka babaga basaruye wubatse muri ubwo butaka kandi uwo mushinga wasabye ubwo butaka Akarere karahabaha bubakaho ziriya nyubako nonese Akarere katangaga ubutaka butari ubwako?icyo sikimenyetso gifatika?iyo buba ubwa Padiri umushinga Pederisiyo ntuba waragiye gusaba Padiri uruhushya rwo kuhubaka kuki basabye Akarere?ni uko bazi ko ari ubutaka bwa Leta.

Muri ubwo butaka na Croix Rouge yahubatse inzu isabye Akarere uburenganzira kuki batasabye Padiri?ati “Amakuru turayazi nundi wese uzayashaka tuzayatanga kuko birababaje kubona ubutaka bunini kuriya Leta yitabazaga ifasha abaturage kumva ngo bwabaye ubwa Padiri”.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya amakuru icyo Padiri avuga kuri ubwo butaka ariko ntibyadukundira n’ubwo mbere mu nkuru twakoze twamwandikiye kuri whatsapp agasoma ubutumwa twamwandikiye tumubaza ku bijyanye n’ishuri yasenye kandi ryarubatswe na Leta akagurisha ibiti amabati akayatwara kandi Leta ariyo yaryubatse ariko yanga kudusubiza no kumuhamagara yanze kutwitaba.

Tuzakomeza gushaka Padiri kugirango adusobanurire uko ubwo butaka bwa Leta bwabaye ubw’Abapadiri kandi ubwabo buzitiye na senyenge kandi ubwo butaka butegeranye n’ubwabo.

Kuri uwo munsi twahuye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nkunzurwanda John avuga ko nyuma y’uko Ikinyamakuru Umusingi gisohoye inkuru yakomeje kubaririza ariko abantu bakamubwira ko ubutaka ari ubw’Abapadiri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara Nkunzurwanda John yakomeje avuga ko iby’ubwo butaka bishobora gukomeza gukurikiranwa ati “Dushobora kubaza abashinzwe iby’ubutaka tukamenya uko ubutaka bwabaruwe wenda amakuru yamenyekana”.

Hari umuturage wadusabye ko tuzabaza Akarere iki kibazo nabo bakagira icyo babivugaho kuko acyeka ko hashobora kuba hari abantu babyihishe inyuma bashobora kuba baragurishije ubwo butaka bubarirwa muri Miliyoni zirenga 80 bitewe ko buri hafi y’umugi wa Karubamba.

Iyi nkuru iracyakomeza kuko hari abandi batubwiye ko bashaka kuduha amakuru wasanga bazi ababyihishe inyuma cyangwa n’izindi nzego zizatubwira uburyo ubutaka bwabarujwemo.

Gatera Stanley

 

3,054 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.