umu amakuru- Uganda hemejwe abakandida 11 barimo aba Jenerali 2 bashaka gukuraho Perezida Museveni ku butegetsi ariko Bobi Wine niwe uhangayikishije. | Umusingi

Uganda hemejwe abakandida 11 barimo aba Jenerali 2 bashaka gukuraho Perezida Museveni ku butegetsi ariko Bobi Wine niwe uhangayikishije.

Please enter banners and links.

Mu gihugu cya Uganda baritegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe umwaka utaha mu kwezi kwa kabiri ku munsi w’ejo tariki 3 Ugushyingo 2020 nibwo Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu yemeje Abakandida 11 baziyamamariza kuyobora Uganda.

Mu minsi 2 gusa abantu 11 bamaze gutoranywa kuziyamamariza kuyobora Uganda, Umwe ni Umuyobozi wa National Resistance Movement (NRM) Yoweri Kaguta Museveni, Umuyobozi wa  Forum for Democratic Change (FDC) Patrick Obio Amuriat, Uwa National Unity Platform (NUP) Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine), Democratic Party (DP) Norbert Mao, Alliance for National Transformation (ANT) Gen.Mugisha Muntu.
Abandi baziyamamaza nk’Abakandida bigenga (Indipendent)Mayambala Willy, John Katumba w’imyaka 24, Lt. Gen. Henry Tumukunde, Mwesigye Fred, Kabuleeta Kiiza Joseph n’umugore umwe witwa Kalembe Nancy Linda.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora muri Uganda Simon Byabakama yijeje igihugu ko hasigaye gutangaza umunsi amatora azaberaho ariko kwiyamamaza bikaba bizatangira mu cyumweru gitaha.

Bobi Wine n’umugore we Barbie

 

Patrick Obio Amuriat

Twababwira ko muri abo bantu bose uko ari 11 bazayimamariza kuyobora Uganda basimbuye Perezida Museveni buri umwe yishyura Miliyoni 20 zidasubizwa ku buryo abatavuga rumwe na Leta basanga ayo mafaranga ari menshi cyane.

Buri umwe muri abo bemerewe iyo yamaraga kwemererwa yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru dore ko kwiyamamaza ahanini bizakorerwa mu itangazamakuru kubera corona virus bityo bakaba baravugaga ibyo bazakora nibaramuka batowe.

Kuwa mbere Perezida Museveni yabwiye igihugu ko nibongera kumugirira ikizere bakamutora azongera imbaraga mu bijyanye n’Ubuzima ndetse n’Uburezi ndetse avuga no gukora imihanda no guteza imbere ubukerarugendo n’umutekano n’ibindi bitandukanye.

Abaturuka mu mashyaka atandukanye nka FDC na NUP ejo bajya gutanga ibyangombwa byabo kugirango bemererwe bakaba barahuye n’ibibazo ku buryo uwitwa Patrick Obio Amuriat wo muri FDC yagaraye agenda atambaye inkweto kubera akaduruvayo Polisi yageragezaga guhosha abaturage babaga babashyigikiye ndetse na Bobi Wine akaba yaragaragaye Polisi imufata asa n’urwana nayo ndetse n’amafoto bamwe mu bayoboke b’Ishyaka rye bakubiswe ndetse babaciraho imyenda.

Mu bemejwe bose harimo abahoze ari abasirikare bakomeye barimo Gen.Mugisha Muntu ndetse uyu akaba ahabwa amahirwe yo kuyobora Uganda uretse ko abenshi bakunda Bobi Wine kuko ashyigikiwe n’Abagande ko nabo bashaka ubutegetsi aho bavuga ko Museveni ategetse igihe kirekire imyaka irenga 30 nabo bashaka kuyobora ndetse Bobi Wine akaba akunzwe cyane bihangayikishije Museveni n’abandi bari mu butegetsi.

Bobi Wine akaba yaravuye mu rugo aherekejwe n’umugore we Barbie Itungo wari wambaye neza ku buryo amafoto ye yiriwe acicikana ku mbugankoranya mbaga.

Muhungu John-Kampala

3,300 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.