umu amakuru-  Abahanzi 9 bakomeye batakiba mu Rwanda n’abandi bahagaritse umuziki mu bituma udatera imbere | Umusingi

The ben  Abahanzi 9 bakomeye batakiba mu Rwanda n’abandi bahagaritse umuziki mu bituma udatera imbere

Please enter banners and links.

The ben

 

Mu Rwanda abantu bibaza impamvu umuziki uhora ku rwego rumwe udatera imbere ,Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyabakoreye ubusesenguzi igituma umuziki wo mu Rwanda udatera imbere.

Kimwe mu bituma umuziki wo mu Rwanda udatera imbere ni uko buri muhanzi umaza gufatasha ubuzima cyangwa uba umaze kumenyekana ahita ajya I Burayi cyangwa muri America.

Iki n’ikimwe muri byinshi bituma muzika yo mu Rwanda ihora ku rugero rumwe mu gihe ahandi buri mwaka ushobora kuvuga ko itera imbere ku buryo bugaragara.

Mu bahanzi 9 kandi bose bakomeye bamaze kumenyekana bagahita bagenda harimo The Ben uyu ari muri America Arabica bigacika .

Uyu muhanzi ari kumwe na mugenzi we Meddy nawe w’umuhanga cyane ,iyo batagenda ubu umuziki uba umaze kugera kurwego rushimishije kuko bagihari wabonaga bamaze gukundisha abanyarwanda muzika Nyarwanda bamaze kugenda umuziki wasubiye inyuma cyane kuburyo byagaragaye.

3-700

Princess Priscillah uba muri America

Aba bahanzi bahoraga basa n’abahanganye kugira abafana benshi bigatuma abantu bakunda ibihangano byabo ndetse n’umuziki muri rusange,iyo hari kurushanwa urusha undi niyo byaba mu bindi ,bituma urara utekereza icyo wakora gishya uri bwereke abafana bawe kugirango ugire benshi kurusha abandi bahanzi bagenzi bawe.

The ben

The Ben aba muri Amerca

Mu bandi bahanzi baba mu mahanga hariyo umuhanzikazi ukunzwe cyane muri iyi minsi Princess Priscillah Umuratwa nawe umaze kugira izina rikomeye ariko aba bose iyo baza kuba bari mu Rwanda hakabaye hari kurushanwa gukora indirimbo nziza no gukorera amafaranga menshi.

meedyMedddi

Umuhanzi Meddy aba muri America

Iyo abahanzi batangiye kurushanwa indirimbo nziza no gukorera amafaranga n’itangazamakuru rizamo rigatangira kuvuga ibikorwa byabo bityo umuziki ukagenda uzamuka ariko bigiriye mu mahanga.

Liza

Liza Kamikazi yahagaritse muzika

Abandi bari mu mahanga hariyo K8 Kavuyo ,Emmy ,Kitoko ,Kamichi na Miss Shanel bose bari bakomeye ariko bahitamo kwigira aho umuziki utera imbere kurusha uwahano mu Rwanda.

Abandi bahanzi bahagaritse muzika nabo urebye ni benshi kandi buriya kuwuhagarika ni uko utabinjirizaga neza kuko iyo uza kuba ubinjiriza ntago bari kuwuhagarika ngo bajye mu bindi.

Ciny

Ciny yahagaritse muzika n’itangazamakuru

Abawuhagaritse turavuga Miss Jojo ,uyu yari umuhanzi w’umuhanga ariko yagezaho iby’umuziki arabihagarika yigira mu bindi.Abandi harimo Liza Kamikazi na Ciny wari umaze kugaragaza ubuhanga ariko yigira mu bindi.

Aba bahanzi tuvuze haruguru bose kuba batakiri mu Rwanda n’abandi barahagaritse muzika yabo n’imbaraga ziba zigabanutse ,hari aho bakaba bagejeje muzika Nyarwanda.

Mu bindi twavuga bituma muzika idatera imbere harimo kubura abashoramari bakomeye bashobora gutegura ibitaramo bikomeye uhari akaba ari umwe gusa kandi nawe yikorera ibyo ashaka nta wundi ni Primus guma guma.

Hakaba ikindi cy’itangazamakuru ridaha umwanya ungana abahanzi bose ariko iki cyo birumvikana itangazamakuru ryigenga ntago rikorera ubuntu kuko n’umuhanzi adakorera ubuntu niba ashaka kumenyekanisha ibikorwa bye aba agomba kwishyura nkuko nawe yishyuza iyo yatumiwe mu biroro cyangwa mu gitaramo runaka.

Ikindi twasorezaho n’abahanzi badashoboye guhanga bahora bigana abandi bahanzi ,bakananirwa gushakisha udushya muri muzika Nyarwanda biga intege itangazamakuru ndetse bigaca intege abashoramari bagatinya gushoramo amafaranga yabo batinya ko bashobora guhombo.

Ikindi tutari tuvuze n’icyo gufungirwa ibitaramo ,iki n’ikibazo gikomeye cyane aho abahanzi bagaerageje kuvuga ,itangazamakuru rigerageza kubavugira ariko biranga.

Umuhanzi The Ben yafungiwe igitaramo ari saa tanu zuzuye atararirimba indirimbo nimwe asaba imbabazi arapfukama ariko biranga Polisi iragifunga yatashye arira ati “iki n’igihugu cyanjye kimfata nkaho ntari umunyarwanda?”.

Umuhanzi Rafiki yafungiwe igitaramo yari yateguye kwa Rasta ,Man Martin yagiye mu gitaramo I Nyarutarama baragifunga kandi abona hakiri kare ati ibi birarambiranye aho bigeze dukwiye kuvuga .Hari n’abandi binshi bagiye bafungirwa ibitaramo bagahomba.

Hakaba ikibazo cyo kutagira ahantu heza hahagije hogukorerwa ibitaramo .

Akenshi usanga ibitaramo bikorerwa mu ma Hotel akomeye ahenze bigatuma abantu bajyayo baba bake kubera ubushobozi buke ndetse nahakorerwa amashusho hakabaye hahari kandi hahendutse.

Hari ikindi kibazo cyo kutagira Manager ,iki kibangamira iterambere ry’umuhanzi aho usanga ariwe wikorera buri kimwe kandi yakabaye abikorerwa ,agirwa inama uko yakora muzika nziza ikamuteza imbere ,uko yarusha bagenzi be n’ibindi byinshi.

Ibibazo biri muri muzika Nyarwanda n’ibyinshi ariko Ikinyamakuru Umusingi kibagejejeho ibyo byingenzi n’ubwo hari ibindi byinshi.

Gatera Stanley

 

3,084 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.