Utazumva Umuhanzi witwa Padiri ukagirango aririmba indirimbo z’Imana ,yatangiye umuziki nyuma yo kuva mu gisirikare.
— October 13, 2020
Please enter banners and links.

Umuhanzi Munyabugingo Pierre Claver uzwi ku izina rya Padiri akaba yagiranye ikiganiro n’Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 12 Ukwakira 2020 nyuma y’uko twumvise izina rye rya Padiri kandi tukumva indirimbo ze atari izihimbaza Imana.
Twashatse kumenya Padiri ubu ufite indirimbo zikunzwe cyane uwo ari we maze atubwira ku mateka ye aho avuga ko yabaye umusirikare ndetse akaba ari umwe mu babohoye u Rwanda.
Padiri yagize ati “Kuva cyera nkiri muto nakundaga umuziki nkakunda kumva indirimbo zitandukanye ndetse najyaga njya kureba abahanzi mu bitaramo ariko nkumva nzaba umuhanzi ariko ntibyakunda kubera impamvu zitandukanye ariko impano iyo ikurimo ntijya isaza.
Ibaze kuva cyera ndi muto impano indimo ikaba ije ubu?kandi ndikumva nta kibazo biri kugenda neza kuko indirimbo maze gusohora abantu bari kumbwira ko ari nziza kandi nzakomeza kuko bindimo kandi ndabikunda”.
Padiri avuga ko ejobundi muri gahunda ya guma mu rugo aribwo yatangiye kuririmba byakinyamwuga abikoze yumva nibyiza ahitamo kubikomeza ubu akaba amaze gusohora indirimbo 4 kandi zifite amashusho (Video)kandi zose zikunzwe.
Nkuko mu bizi Ikinyamakuru Umusingi giushyigikira abahanzi kandi nticyakwandika kitabanje kumva ibiuhangano byawe ngo cyumve niba koko uri umuhanzi ndetse indirimbo zawe zifite ubutumwa burimo bityo tukaba twasanze umuhanzi Padiri indirimbo ze ari nziza kandi zikoranye ubuhanga biba ngombwa ko tubagezaho amakuru avuga kuri Padiri ndetse n’abantu bamumenye.

Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri



Iyo uganira na Padiri ubona ko ari umuhanga ndetse atandukanye n’abahanzi bamwe na bamwe kuko n’umugabo ucisha macye wubaha abantu bose kandi akaba azi gukoresha itangazamakuru kuko azi aho ashaka kuva naho ashaka kugera mu gihe abandi bahanzi usanga badaha agaciro itangazamakuru.
Mu ndirimbo amaze gukora harimo iyitwa Miss you ,hakabamo indi yitwa Turashimira yakoranye na Malik na Double N ndetse n’izindi zitandukanye.
Padiri avuga ko afite ubuhanga bwo kuririmba mu njyana zitandukanye zirimo Afro beat ,Rumba ,Reggae n’izindi njyana zitandukanye.
Ikinyamakuru Umusingi cyavuganye na Manager we witwa Irene Mercy gahunda bafite dore ko muzika nyarwanda itaragera ku rwego mpuzamahanga maze ati “Umuziki w’u Rwanda ndawuzi nkumazemo igihe kandi Padiri n’umuhanzi wumuhanga ndizera neza ko mu gihe gito atangiye umuziki bigaragaza ko ari umuhanga kandi nifuza ko umuziki we ugera ku rwego mpuzamahanga kuko ubu avuye gukorera indirimbo muri Tanzania turashaka ni uko umuziki we ugera mu bindi bihugu kandi bizashoboka”.
Noella
2,873 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply