umu amakuru- Umuvugizi wungirije wa ADEPR ashobora kuba yarirukanywe mu ibanga rikomeye ntiyabimenya ?ashobora kongera agafungwa. | Umusingi

Umuvugizi wungirije wa ADEPR ashobora kuba yarirukanywe mu ibanga rikomeye ntiyabimenya ?ashobora kongera agafungwa.

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri ADEPR ni uko bivugwa ko Umuvugizi wungirije Rev.Karangwa John wamaze amezi 8 yose afunzwe ashobora kuba yarirukanywe mu ibanga rikomeye nawe ataramenya.

Kuwa 20 Kanama 2020 bamwe mu ba Kristo muri ADEPR batifuje ko amazina yabo atangazwa baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze bavuga ko hari ikibazo mu bayobozi babo aho bavuga ko abo bayobozi ubu bahanganye bikomeye nyuma y’uko Umuvugizi wa ADEPR wungirije afunguwe ndetse agasubira mu kazi ariko kugeza ubu akaba atarahembwa.

Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi uko baje ari 3 yagize ati “Ikinyamakuru Umusingi turagikunda kuko mukora inkuru z’ukuri n’iyo mpamvu natwe ari mwe dushaka iyo hari amakuru dushaka ko Abakristo bamenya kandi tuba dufite ibimenyetso bihagije n’ubu turabaha inzandiko z’Umuvugizi wungirije yandikiye Umuvugizi amubaza impamvu adahembwa kandi ari mu kazi akora byose murabyirebera”.

Undi nawe yagize ati “Birashoboka ko yaba yarirukanywe mu ibanga ndetse nawe atabizi kuko umuntu gukora adahembwa haba hari ikibazo nkuko natwe twabibonye mu nyandiko asa n’uwishyuza kandi niba yarafunguwe agasubira mu kazi yakabaye ahembwa”.

Uko bigaragara ni uko Rev.Karangwa John yandikiwe n’Umuvugizi mukuru Rev.Karuranga Ephrem amusaba kumugaragariza ko yabaye umwe kugirango ikibazo cye kigweho.

Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije muri ADEPR

Andi makuru avuga ko Rev.Karangwa John Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rwamurekuye ku byaha yashinjwaga by’inyandiko mpimbano za Diplome ze zivugwa ko yazikuye muri Uganda ndetse no mu gihugu cya Philippine ku buryo ngo ashobora kongera gufungwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya ibyo Umuvugizi wungirije Rev.Karangwa John avuga ku kibazo cye cyo kudahembwa maze agira ati “N’uburenganzira bwabo rwose kubikora uko babyumva”.

Twashatse kumenya icyo Umuvgizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem avuga ku kibazo cya Rev.Karangwa John cyo kudahembwa ariko ntiyadusubiza n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza nkuko bisanzwe atajya akunda kutwitaba no gusubiza ubutumwa bugufi tumwandikira.

Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem ibumoso na Rev.Karangwa John Umuvugizi wungirije bivugwa ko ubu bahanganye

Tuzabageza indi inkuru aho Umuvugizi wungirije yari yahamagaje inama yo kuganira n’Abashumba b’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali ariko akandikirwa n’Umuvugizi mukuru Rev.Karuranga Ephrem avuga ko iyo nama itemewe bimwe mubyagaragaye ko bisa nko guhangana.

Byavuzwe ko aba bayobozi Abakristo batabiyumvamo nyuma y’ib’bazo byinshi byagiye bigaragara birimo za Audit zagaragaje amwe mu manyanga yabo ndetse buri umwe ashaka kwiyegereza inshuti ze aho bamwe bashakaga gusengerwa ku bu Pasiteri bigapfuba ariko bamwe mu batari inshuti zabo bagizwayo.

Gatera Stanley

4,781 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.