umu amakuru-    Igitaramo cyo guseka cya Kansiime na Arthur cyahagurukije abahanzi b’ibyamamare bose bazakitabira. | Umusingi

13669232_643549179135110_8009557200836860805_n    Igitaramo cyo guseka cya Kansiime na Arthur cyahagurukije abahanzi b’ibyamamare bose bazakitabira.

Please enter banners and links.

13669232_643549179135110_8009557200836860805_n

 

 

Kuwa 27 Nyakanga 2016 mu Rwanda hateganijwe igitaramo gikomeye cyane cyo guseka kuko abazakitabira bazagenda biteguye guseka bakanishima cyane kubera abahanzi 2 babahanga bazabasetsa.

Abo bahanzi ni Kansiime Anne uzaturuka muri Uganda uyu abamuzi uburyo asetsa abantu ntibashobora kutajya kumureba no kumva udushya azaba azanye kuri ubu.

Undi nawe ni Nkusi Arthur umunyarwanda uzi gusetsa abantu cyane niwe akaba amaze kuba igihangange dore ko nawe asigaye atumirwa hirya no hino muri Afurika bombi bakaza bahuriye muri Kigali Serena Hotel .

Umwe mu baheruka kwitabira igitaramo cya Kansiime ubwo aheruka mu Rwanda witwa Monique  yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko ubushize yagiye muri Serena kureba Kansiime abura aho kwicara huzuye ,ubu akaba avuga ko azazinduka kugirango yicare imbere yirebere Kansiime na Arthur uko bazaba basetsa abantu akaba asaba abantu bose bashaka kwicara neza ko bazaza hakiri kare kugirango bicare neza .

13627130_643548812468480_6707289049543115281_n

13686560_643549295801765_1913718112565506466_n

Arthur ari kumwe na Dream Boys

13658918_643549042468457_2162653034569434670_n

13669759_643549002468461_445170022221522300_n

13690587_643548642468497_8833684192209010054_n

Bluce Melody

13692522_643549282468433_688669486335822873_n

Platin wo muri Dream Boys

13686774_643548775801817_390754103410832499_n

Miss Joanah Bagwire

13707586_643548992468462_3705878714778026781_n

Arthur na Ginti

13690639_643548725801822_5258068092465475601_n

13700110_643549292468432_4659081857996391958_n

TMC

13718753_643548739135154_5292814741062452892_n

Ginti

13686650_643548909135137_7611961325579082280_n

Muyoboke Alex

Iki gitaramo uburyo cyashyushye abantu benshi barimo kugura tike yo kwinjira ari benshi n’abahanzi b’ibyamamare batandukanye bakaba biyemeje kuzitabira icyo gitaramo.

Safi Madiba wo muri Urban boys yagaragaje ifoto ko azaba ahari abafana be ntimuzabure ndetse n’umuhanzi Bluce Melody nawe azaba ahari n’abafana be ntimuzahabure ,Dream boys bazaba bahari nabo abafana babo ntibazahabure n’abahanzi bakunzwe cyane Charly na Nina n’abandi bahanzi batandukanye benshi bazaba bahari.

Ni igitaramo gikomeye kizaba kitabiriwe n’abantu batandukanye abato n’abakuru bose ,abakunda guseka bose bazaba bahari .

Iki gitaramo kikaba cyarateguwe na Muyoboke Alex uzwi mu gutegura ibitaramo mu Rwanda no guteza imbere umuziki nyarwanda ndetse akaba ariwe Manager wa Charly na Nina abahanzi bamaze gutera imbere.

Noella

2,764 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.