umu amakuru-  Princess Priscillah yakoze indirimbo yise warandemewe bayoberwa uwo abwira. | Umusingi

Warandemewe  Princess Priscillah yakoze indirimbo yise warandemewe bayoberwa uwo abwira.

Please enter banners and links.

Warandemewe

 

Umuhanzi ukunzwe cyane w’umunyarwanda uba muri America Princess Priscillah yakoze indirimbo ayita warandemewe ariko inshuti ze ziyoberwa umuhungu abwira.

Princess Priscillah n’umuhanzi ukunzwe cyane kubera ijwi rye ryiza agira ndetse akagira n’uburanga akongeraho ubuhanga mu buhanzi bwe bigatuma ibihangano bye bikundwa cyane.

Abahanzi batandukanye bifuza gukorana nawe indirimbo ndetse bamwe mu bahanzi babanyarwanda bakomeye barimo The Ben ,Meddy ,King James ,Urban Boys ,Ama G The Black ,Fire Man ,Uncle Austin n’abandi bamaze gukorana nawe indirimbo.

Uyu muhanzi akunda kuririmbira umuhungu akunda ariko utaramenyekana ndetse n’inshuti ze zo mu Rwanda ku buryo zayobewe uwo muhungu.Mu ndirimbo ze harimo Nta cyadutanya ,Nkeneye umukunzi ,Mbabarira ,Icyo mbarusha ,Nka Paradizo yakoranye na Meddy ,Bagupfusha ubusa yakoranye n’abahanzi batandukanye ndetse iyi ikaba yarakunzwe cyane n’izindi nyinshi.

priscil

Bamwe mu nshuti za Priscillah bavuga ko umuhungu aba abwira acishije mu ndirimbo ari King James dore ko mu minsi yashize byigeze kuvugwa ko baba bari mu rukundo .

Impamvu bavuga King James ni uko King James yafashe amafaranga ye menshi yakoreye imyaka myinshi ayarundanya akurira indege akajya gusura uyu mukobwa muri America ndetse bagakorana indirimbo yitwa Ndagutegereje bishatse kuvuga ko yari agiye kumubwira ko amutegereje narangiza kwiga azaza bakabirangiza nkuko bivugwa by’iki gihe.

11666264_1001288849943827_8136876865499714526_n

The Ben ari kumwe na Princess Priscillah

Uyu muhanzikazi w’umunyarwanda ubu biravugwa ko ariwe wa mbere mu bakobwa bo mu Rwanda muri muzika ugereranije n’indirimbo ze uburyo ziba zikunzwe ndetse wareba n’abahanzi amaze gukorana nabo ,hakiyongeraho ko ari na mwiza.Gukunda kwaba bahanzi baraguhakanye ariko inshuti zabo zikabyemeza .

Abahanzi akenshi bemera kumunota wa nyuma Knowless na Clement urukundo rwabo rwavuzwe cyera Knowless akimara gutandukana na Safi Madiba ariko barabihakanye ku munota wa nyuma babyemera Clement amwambitse impeta yo kumwemeza ko bazarushingana ndetse bakabana ubuzima bwose mu bibi n’ibyiza none na Priscillah na King James ishobora kuba ariyo nzira.

Noella

4,049 total views, 5 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.