umu amakuru- Abagore 2 bamukase igitsina azira gutabara umukobwa bashakaga kwica. | Umusingi

Abagore 2 bamukase igitsina azira gutabara umukobwa bashakaga kwica.

Please enter banners and links.

Nkuko mu bizi Ikinyamakuru Umusingi gifite na Youtube channel yitwa Umusingi TV ibagezaho ibiganiro bitandukanye tukaba twaganiriye na Niyomukiza Ramazani akaba atuye mu Karere ka Nyarugenge muri Rwezamenyo Nyamirambo atubwira uko abagore 2 bamukase igitsina.

Niyomukiza avuga ko akomoka mu Karere ka Gakenke ariko abyumva gutyo ntazi iwabo ku ivuko kuko yamenye ubwenge ari muri Kigali.

Avuga ko yakoraga akazi ko mu rugo akorera abapolisi bakomeye nyuma aza kubona amafaranga atangira kwikorera ashinga iduka ndetse agera ubwo yagize amaduka 2 ndetse aranguza.

 

Niyomukiza agira ati “Hari abagore 2 bashakaga kwica umukozi wabo wabakoreraga ahungira mu iduka ryanjye  ndamutabara  kubera ko bari bamuteye icyuma avirirana ubwo nyuma abo bagore uwitwa Mutesi Zamuda n’undi witwa Kabibi baragiye nyuma bagaruka bafite ibyuma babihishe mpagaze ku muryango bahita bantera ibyuma bankata igitsina namenye ubwenge ndi mu bitaro”.

Uyu muhungu twamusanze mu kazu gato araramo ndetse kegereye umusarane ibinyenzi biva mu musarani bikamusanga muri ako kazi akaba asaba ubufasha bwo kubona ubufasha bw’icumbi nkuko muri bububirebe abyivugira muri video.

N’ubwo avuga ko yahawe ubufasha na Nyakubahwa umufasha wa Perezida Kagame Jeanette Kagame akajya kwivuza muri Canada ndetse akaba yaraguriwe impyiko n’umuhanzi ukomeye muri Amerika Jason Derulo.

Umusingi TV izakomeza gukurikirana iyi nkuru kuko turimo gushakisha uwo Mutesi Zamuda uvugwa ko ari we na Kabibi bamukase igitsina ndetse bakamutera ibyuma ku mubiri we batubwira nabo uko byagenze ndetse n’uwo mukobwa wari umukozi wabo bashakaga kwica n’icyo bamuzizaga.

Tuzakomeza no gukurikirana inzego z’ibanze icyo zamufasha cyangwa icyo bari bamuziho ariko abantu bakaba bibaza impamvu abamuteye icyuma badafungwa byose tuzagenda tubibagezaho.

Gatera Stanley

3,631 total views, 1 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.