Haravugwamo RNC mubo abayobozi ba ADEPR basengeye mu Bubiligi ariko Umuvugizi arabihakana
— May 30, 2020
Please enter banners and links.

Nyuma y’uko abakristo bo muri ADEPR bakomeje kumva inkuru zitandukanye z’abayobozi babo bavugwaho imikorere mibi nka Audite yagaragayemo amanyanga bakoze no kugura ikibanza amafaranga menshi n’ibindi ndetse no gushinjwa gukorana n’abanzi b’igihugu ,ubu hari abandi bakristo bavuga ko mubo abayobozi ba ADEPR basengeye mu gihugu cy’uBubiligi harimo umuntu wo muri RNC ya Kayumba Nyamwasa .
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kumenya uwo muntu wasengewe wo muri RNC umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi mu Rwanda maze umwe mu baduhaye amakuru wadusabye kudatangaza amazina ye kubera impamvu z’umutekano we avuga ko hari umugabo witwa Mukasa uri mu basengewe uba muri RNC.
Uyu mugabo yagize ati “Ibimenyetso birahari kandi turabizi ko uwo mugabo aba no muri komite ya RNC witwa Mukasa Aloys ndabaha ifoto ye muramubona babasengera yambaye ikote rya Kaki uhera hirya”.
Yakomeje avuga ati uwo mugabo arazwi cyane ko aba muri RNC ahubwo twashakaga ko mutubariza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga impamvu yatumye ajya gusengera abantu barwanya igihugu?kandi nahakana mumutubarize niba ashobora gusengera abantu atazi imyirondoro yabo ?aramutse yarabasengeye atazi imyirondoro yabo amenye ko bamuteze umutego ushobora kumuteza ibibazo nabo yari kumwe nabo bose.
Undi mukristo nawe wadusabye kudatangaza amazina ye yagize ati “Biratubabaza uburyo abayobozi ba ADEPR twabagiriye ikizere nk’abanyarwanda n’igihugu barangiza bakajya kutugambanira hanze.

Ubanza i bumoso ni Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR na Mboneko Corneille na Mukasa Aloys uwo akarongo gatukura kerekejemo uvugwa ko ari muri RNC ndetse akaba Umudiyakoni muri ADEPR undi ubari inyuma tutashoboye kumenya amazina ye

Aba niba Rev.Karuranga nabo bafatanije muri Nyobozi bamaze gushyirwaho basengerwa ariko ngo bakimara guhaguruka aho bahise bamwe mu babasengeye birukanwa

Uwamurera Placidia Umunyamabanga wihariye wa Nsanzurwimo Joseph ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari we wicaranye na Rev.Karuranga Ephrem ku ruhande rw’iburyo bwa Karuranga n’umugabo wa Uwamurera.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kubona ayo makuru avugwa ku bayobozi ba ADEPR kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Gicurasi 2020 cyashatse kubaza Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem niba mu bantu we n’abandi bayobozi muri ADEPR bagiye gusengera mu Bubiligi barimo uwitwa Mboneko Corneille n’uwo Mukasa uba muri RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse akaba akorana n’ubuyobozi bwa ADEPR akaba umudiyakoni muri ADEPR yo mu Bubiligi nanone akaba ari we wakira Rev.Karuranga iyo yagiyeyo,ibi Rev.Karuranga Ephrem akaba yabihakanye tumubajije kuri Telephone ye igendanwa.
Rev.Karuranga Ephrem akaba yagize ati “Oya mu bantu twasengeye nta Mukasa urimo”. Twanamubajije niba mu bantu basengeye igihe basengeraga ba Mboneko n’uwo Mukasa ndetse tumubwira ko dufite ifoto y’umugabo bavuga ko ari we Mukasa wambaye ikote rya Kaki avuga ko nta Mukasa urimo.
Ikindi bashingiraho bashinja aba bayobozi gukorana n’abanzi b’igihugu ni aho bavuga ko Nsanzurwimo Joseph ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ,Iyo Rev.Karuranga Ephrem agiyeyo ahabwa inama z’imiyoborere ndetse bikaba bigaragara bamwakiriye mu mafoto aho yicaranye n’Umunyamabanga wihariye wa Nsanzurwimo Joseph witwa Uwamurera Placidia aho aya mafoto ari mu bibabaza Abakristo ba ADEPR.
Aba bayobozi ba ADEPR bakaba baherutse kurega Ikinyamakuru Umusingi kubera inkuru ijya gusa n’iyi yavugaga uburyo bashinjwa gukorana n’abagambanira igihugu urubanza ruza gusubikwa kubera urwego rw’abanyamakuru bigenzura n’ubwo hari abatakemera ko ari urwego rw’abanyamakuru rwari rwatumye umunyamakuru umunyamategeko umwunganira kandi bitemewe bityo rukaba ruzasubukurwa ku itariki 5/6/2020.
Ku bijyanye n’imikorere mibi uretse ibya Audite n’ikibanza cyavuzwemo cyaguzwe akayabo kamafaranga no kwiha abasekirite babarinda iwabo mu mago yabo n’ibindi byinshi biyivugwamo havugwa no kwirukana bamwe mu ba Pasitori no kubahindagurira imyanya bamwe bakamanurwa mu ntera abandi bakirukanwa.Mu birukanywe bavugwa harimo uwitwa Past.Rurangirwa Emmanuel yayoboraga ururembo rw’Umugi wa Kigali ,Kagibwami Tharcise wayoboraga ururembo rw’Uburengerazuba n’abandi batandukanye barimo Kiza Thadeo na Louis Sebo mu Karere ka Gakenke na Sebadende baheutse gusubiza mu kazi ariko bamuhinduriye umwanya nawe.Ibi byose twanditse muri iyi nkuru mu rwego rwo kumenya ukuri kw’amakuru avugwa muri ADEPR Ikinyamakuru Umusingi cyongeye ku nshuro ya kabiri duhamagara Umuvugizi wa ADEPR Rev.Karuranga Ephrem kugirango twongere tumubaze neza niba ibivugwa muri iyi nkuru hari icyo yakongera kubivugaho ati “Gatera n’iki ?”.
Musubiza ko nshaka ko yongera kumpa ubusobanuro ku makuru amuvugwaho na ADEPR muri rusange maze ati “Ubu ndi kuri radio nta mwanya mfite”.
Andi makuru tuzakomeza kuyabagezaho kubera ko iyi nkuru ari ndende cyane.Abakristo bakaba bibaza icyari kigamijwe gusengera abantu bahunze igihugu bagisebya ndetse bamwe bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakibaza ibiganiro baganira uko biba bimeze cyangwa nyuma yo kubasengera ADEPR hari icyo yaba yarababonyemo gifitiye Abakristo akamaro cyangwa igihugu akamaro?.
Gatera Stanley
0783664450
6,412 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
Gatera kowibanda kuli ADEPR cyane? Baguhaye akantu?