USA: Umupolisi uheruka guhohotera umwirabura akoresheje ivi akamwica byateje imyigaragambyo ikomeye (Amafoto)
— May 29, 2020
Please enter banners and links.

Derek Chauvin wagize uruhare mu kwicwa anigishije ivi umugabo w’umwirabura, George Floyd bikamuviramo gupfa, byagaragaye ko yagiye ajya no mu bindi bikorwa byo guhohotera abantu no kubica mu myaka yashize.
Ku wa Mbere nibwo abapolisi bane bo mu Mujyi wa Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, birukanwe mu kazi nyuma yo kugaragara umwe muri bo witwa Derek Chauvin anigisha ivi George Floyd wari wambitswe amapingu adafite ubwinyagamburiro bikamuviramo gupfa.
Polisi ya Minnesota yatangaje ko Floyd w’imyaka 46 yakoraga mu barinda umutekano mu nzu icuruza amafunguro, bamukekagaho gukoresha inyandiko mpimbano.




Imyigaragambyo abantu batwika amazu n’imodoka

Nyuma y’uru rupfu hahise haduka imyigaragambyo ikomeye, amaguriro amwe akaba yarasahuwe.
Amakuru avuga ko uyu mupolisi Derek Chauvin w’imyaka 44 yagiye akora n’ibindi bikorwa byo guhohotera abaturage no kubica mu bihe byatambutse. Nko mu 2008, Chauvin yarashe umwe mu baturage bimuviramo gupfa.
Derek Chauvin ngo yaje gutangaza ko yarashe uyu muntu kuko ngo yari yitwaje icyuma. Polisi yaje guhanisha Chauvin kuba ashyizwe mu kiruhuko cy’akazi.
Uyu mupolisi yongeye kugaragara mu bindi bikorwa bibi mu 2010 ubwo we n’abandi bapolisi bagaragaye barasa uwitwa Wayne Reyes nawe akaza gupfa.
Mu 2017 Chauvin yongeye kwica uwitwa Philando Castile, ariko iki cyaha ngo yaje kugihanagurwaho.
Kugeza ubu abapolisi babiri aribo Derek Chauvin na Tou Thao nibo batangajwe amazina yabo, mu bari bagize itsinda ryishe George Floyd kuri uyu wa Mbere.
Vidio y’uburyo yishwe ikaba iri gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ndetse abayirebye bose bamwe bararira abandi bakababara kubera uburyo uyu mugabo yishwe kugeza ubwo ataka ati simbasha guhumeka ariko umupolisi akinangira agakomeza kumunigisha ivi ageze aho asaba amazi yo kunywa ariko biba ibyusa arinda apfa ubona abapolisi bibashimishije ,ikintu kigaragaza ivanguraruhu abazungu bafite.
2,799 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Leave a reply