umu amakuru- Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ? | Umusingi

Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?

Please enter banners and links.

Hari ingeso abagore bagira aho usanga hari abazana barumuna babo mu mago yabo bikarangira umugabo amuteye inda.

Ese ari umugabo na murumuna wawe ubwo ninde warakarira kuko mu rumuna wawe aba abaye mukeba wawe ?cyangwa byose aba ari wowe nyirabayazana uzana murumuna wawe kuba iwawe?.

Ibi ni bintu bimaze kuba ingeso ku mago menshi ndetse ugasanga bamwe mu bagore batandukanye n’abagabo kandi abagabo barengana aho hari abavuga ko wowe mugore iyo utazana mu rumuna wawe mu rugo rwanyu nta kibazo kiba cyaravutse.

Nonese ibaza akana kari mu myaka yo kikoraho buri mugabo akakifuza ,umugabo arava ku kazi kakaba ariko kamusanganira kakamusuhuza nyamugore ntacyo bimutwaye cyangwa akagasanga muri Salon kicaye kiyambitse ibibero bigaragara umugabo uko akareba buri munsi n’uburyo kamwitwaraho kamuha care yo mu magambo bigatuma umugabo arushaho kugatekerezaho.

Cyane cyane iyo umugore adaha care nyazo umugabo bituma umutima wimukira kuri karumuna ke n’ubwo kaba gakuze ariko ubundi ntibikwiye ko umugabo aryamana n’undi uwo ari we wese kuko ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

Ikindi ibibazo biba bivutse mu miryango kuko umugore ahita yirukana murumuna we kuko atabyarira muri urwo rugo bivuze ko ahabyariye aba agize abagore babiri ,iwabo w’umugore ubwo nabo bagahura no kwita ku mwana wabo n’iyo umugabo yaba amufasha rwihishwa biramenyakana .

Hari abavuga ko atarakarira umugabo we ahubwo yarakarira mu rumuna we impamvu yemeye kuryamana n’umugabo we ,kuki atamureze kuri mukuru we aho kwemera kuryamana n’umugabo wa mukuru we?.

Hari abandi bavuga bati bombi nabarakarira murumuna wanjye nkamwirukana ndetse n’umugabo tugatandukana ariko hakaba abavuga bati mbere yo kurakarira umugabo cyangwa mu rumuna wawe kuki wamuzanye mu rugo rwawe iyo umureka ko nta kibazo kiba cyaravutse bityo bakavuga ko umugore ari we ukwiye kwirenganya impamvu aba yarizaniye ibibazo mu rugo?.Wowe usoma iyi nkuru ubyumva ute?ari wowe wabigenza ute?.

Umusingi1@gmail.com

7,711 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.