umu amakuru- Ese TMC gusohora indirimbo ye wenyine yitwa “Ntega amatwi”, bivuze ko Dream Boys yasenyutse? | Umusingi

Ese TMC gusohora indirimbo ye wenyine yitwa “Ntega amatwi”, bivuze ko Dream Boys yasenyutse?

Please enter banners and links.

Umuhanzi Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC muri Dream Boys yashyize hanze indirimbo ye nshya “Ntega amatwi” yasohotse mu gihe hakomeje amakuru avuga ko iri tsinda mu gusenyuka bitewe n’ibikorwa byabo.

Iri tsinda ntirikigaragara cyane muri muzika ndetse ntirikivugwa nkuko ryahoze igihe ryari rikomeye ku buryo usanga abantu bibaza aho ryagiye ndetse hakaba abavuga ko ryasenyutse kimwe n’andi nka Just Family,The brothers n’andi atandukanye.

“Ntega amatwi” ibaye iya gatatu TMC yumvikanyemo mugenzi we baririmbana muri Dream Boys batari kumwe.

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe amagambo ari menshi mu bakurikiranira hafi ibya muzika, benshi muri bo bahamya ko itsinda rya Dream Boys riri mu marembera kubera ko buri wese muri ryo yatangiye kwikorana ukwe.

Platini nawe muri iyi minsi yamaze guca undi muvuno cyane ko yamaze gutangira kujya yikorana indirimbo wenyine.

Uyu afitanye indirimbo “Motema” na Nel Ngabo, abakunzi b’umuziki biteguye indirimbo nshya “Fata amano” ya Platini na Safi Madiba.

Usibye iyi ndirimbo ariko kandi Platini aherutse kugaragara muri Tanzania ari muri studio na Rayvanny urugendo TMC yavuze ko atigeze amenya.

Icyakora nubwo yagaragaye ari kumwe na Rayvanny amakuru  avuga ko nta ndirimbo aba bombi bakoranye cyane ko Platini yakoze iye wenyine.

TMC yavuze ko atazi icyihishe inyuma y’amakuru avuga ko Dream Boys igiye gusenyuka,aganira na biumwe mu binyamakuru muri iki cyumweru yagize ati “Dream Boys ni ikintu kinini si ukuba turirimbana gusa, itsinda ntaho rizajya.”

“Usibye iyi ndirimbo, nubwo zaba icumi zanjye cyangwa za Platini ntabwo bivuga ko itsinda ryaba ryasenyutse, aho ndi cyangwa ari twese tuba twambaye isura ya Dream Boys. Uhinyuza ko turi kumwe ngaho naduhe akazi arebe ko atubura.”

Umuhanzi TMC

TMC yavuze ko baramutse bahamya ko bahari nyamara barasenyutse ari impano itari nziza baba bahaye abafana babo babagiriye icyizere bagatuma Dream Boys ibaho.

Iyi ndirimbo nshya ya TMC mu buryo bw’amashusho yakozwe na Ma Riva mu gihe amajwi yayo yakozwe akanatunganywa na Fazzo.

 

 

3,584 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.