Uganda yarekuye Abanyarwanda 7 barimo Rutagungira Rene,imipaka izafungurwa ryari?
— January 8, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 7 Mutarama 2020 Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda 7 bari bafunzwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’uko ari intasi z’u Rwanda.
Umwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa Kabiri mu masaha y’igitondo. Abaregwa bose bashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umucamanza w’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, Lt Gen. Andrew Gutti, yavuze ko abaregwa bose barekuwe kuko “ubushinjacyaha bwashyinguye dosiye y’ibirego byabo.”
Mu Banyarwanda barekuwe Bahati Mugenga, Emmanuel Rwamuco, Augustine Rutisiri, Etienne Nsanzabahizi, Charles Byaruhanga, Claude Iyakaleme na Rutagungira René wabaye Umunyarwanda wa mbere washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda akuwe mu kabari ku wa 7 Kanama 2017.
Uyu mugabo nyuma yo gufatwa yakorewe iyicarubozo aho abasirikare bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu zagendeweho hafatwa umwanzuro wo kurekura aba Banyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabwiye bimwe mu binyamakuru ati “nanjye nibwo nkibisoma kuri za Twitter, ntacyo barambwira.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko “Ni icyemezo cyiza cyafashwe ariko bariya bantu barekuwe ntabwo aribo bonyine bafunzwe.”
Yavuze ko icyo u Rwanda rwifuza “ni uko aba Banyarwanda bose, bazi aho bafungiye, bazi ko bazira amaherere, twifuza ko bose barekurwa nta mananiza.”
Irekurwa ry’aba Banyarwanda rije nyuma y’iminsi mike Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, aho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko bitanga icyizere.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Perezida wa Uganda Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.


Rene Rutagungira wambaye ishati ya Karokaro

Lt Gen. Andrew Gutti yabwiye iri tsinda ry’abanyarwanda ko barekuwe kuko ubushinjacyaha bwahagaritse kubakurikirana
Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuka mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.
Ingingo eshatu u Rwanda rwakunze kugeza kuri Uganda nk’izibangamiye umubano w’ibihugu byombi, harimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunywa ku mipaka bagizwe intere.
Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.
Kuva muri Nzeri, Abanyarwanda barenga 100 nibo bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.
Kuva muri Mutarama 2018, abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igihe bafungiwe muri kasho z’Urwego rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.
Inkuru yose igaragaza ko ibibazo bya Uganda n’uRwanda ko byaba bigiye gucyemuka ,abantu bahita batekereza ko imipaka igiye gufungurwa kuko yahombeje benshi ndetse abavandimwe ntibasurane bityo icya mbere bakaba bifuza ko imipaka yaba ifunguwe.
4,402 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply