Ikibazo cya Uganda n’u Rwanda :Abaturanyi 2 batuye muri Nyakatsi ntibakinisha umuriro –Perezida Kagame
— December 31, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2019 umunsi usoza umwaka wa 2019 Perezida Kagame yari muri studio za RBA aho yabajijwe ibibazo bitandukanye n’ubwo hari byinshi abantu bifuzaga kumva icyo abivugaho ariko igihangayikishije benshi cyari icy’umupaka uhuza Uganda n’uRwanda igihe uzafungurirwa kuko uteje ibihombo abantu benshi.
Kuri iki kibazo cya Uganda n’uRwanda ,Perezida Museveni aherutse kohereza intumwa ye yihariye mu Rwanda witwa Adonia Ayebera bivugwa ko avukana na Brg.Gen.Kandiho ,umunyamakuru akaba yabajije Perezida Kagame ikizere gihari mu gukemura ibibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yagize ati « Ntabwo ari ikizere njye siko mbibona ariko turacyakomeza ibiganiro kuko yaba Uganda yaba natwe twese dukeneye amahoro ».
Perezida Kagame yakomeje avuga ku kibazo cya Uganda n’uRwanda aho yatanze urugero avuga ko iyo abaturanyi bombi batuye muri Nyakatsi badakinisha umuriro kuko umuriro ufashe inzu imwe n’indi uyigeraho byanze bikunze ugenekereje mu kinyarwanda yashakaga kuvuga ko ibibazo byavuga hagati ya Uganda n’uRwanda ibihugu byombi byagerwaho n’ingaruka z’ibyo bibazo.

Intumwa ya Perezida Museveni Adonia Ayebare yaje kubonana na Kagame mu Rwanda
Mu mvugo ye byagaragaye ko abakekaga ko imipaka ishobora gufunguerwa muri izi mpera z’umwaka wa 2019 bibeshya cyane ahubwo byagaragaye ko hakiri ikibazo gikomeye hagati y’ibihugu byombi ndetse bishobora gutwara igihe kirekire iki kibazo cy’imipaka gufungwa kitarakemuka.
Kagame yavuze ko intumwa ya Museveni atakwanga kuyakira ati uramureka akaza ukamubwira ukuri akagenda ariko n’ibiganiro bikomeza nkuko byemejwe i Luanda muri Angola ariko ikibazo gikomeye ari uburyo abanyarwanda bafatwa bagahigwa muri Uganda bagafungwa kandi twe Abagande hano barahari benshi ariko ntacyo tubatwara.
Perezida Kagame yaanasubije ibibazo byabazwaga n’abaturage bakoresheje Telephone mu guhamagara kuri Radio Rwanda na Televiziyo y’Igihugu ari naho yavuze ku kibazo cy’amatelephone yatanze mu rwego rwo gushyigikira abakene gutunga smart Phone aho yavuze ko zifasha abaturage kuzamura imibereho yabo ku bijyanye n’ikoranabuhanga aho rigeze kuko zibafasha mu buryo butandukanye yaba kuvuganiraho n’abavandimwe n’inshuti ndetse akaba yavuze ko hazabaho uburyo bwo kubaganyiriza ibiciro bya internet.
Perezida Kagame yavuze ku bibazo bitandukanye tutavuga byose hano ariko yasoje yifuriza Abanyarwanda bose Umwaka mushya muhire wa 2020.
3,524 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply