Bobi Wine yadukanye agakoryo gateye ubwoba Museveni kwandika ku mafaranga n’ibiribwa byose n’abantu kwiyandikaho ngo tora Bobi Wine
— December 11, 2019
Please enter banners and links.

Ubu mu gihugu cya Uganda abantu batangiye kwibaza ikigiye kuba ndetse bamwe bakaba batangiye gutinya ko hashobora kuba intambara kubera imbaraga H.E Bobi Wine azanye ashaka gukuraho Perezida Museveni ku butegetsi.
Uyu muhanzi akaba umudepite wa Kyadondo East ahangayikishije Museveni ndetse n’abasirikare bakuru bakomeye aho batinya ko ashobora kubabuza umugati kandi bashaje kuko ubu mu gihugu hari akantu ka gakoryo uyu Bobi Wine n’abafana be batangije ko kwandika ku mafaranga yose bazajya babona ngo Vote Bobi Wine bishatse kuvuga ngo muri 2021 mutore Bobi Wine kubera ko nibwo amatora azaba.
Ubu mu gihugu hose amafaranga arimo kwandikwaho Vote Bobi Wine ndetse n’ibiribwa ku masoko hose nibyo bandika bikaba ari uburyo bwo kugirango berekane ko Bobi Wine ariwe ukunzwe cyane kandi ariwe bashaka ko azaba Perezida kuko bavuga ko Museveni atinze kubuyobozi.













Gavana wa bank nkuru ya Uganda Emmanuel Tumusiime Mutebile yatangaje ko abantu bakwiye kwanga gufata amafaranga yanditseho gutora Yoweri Kaguta Museveni, Robert Kyagulanyi Ssentemu (Bobi Wine) cyangwa Dr. Kizza Besigye muri 2021kubera ko bitemewe ndetse bitesha agaciro ifaranga kandi bank nkuru niyo yonyine yemerewe kwandika ku mafaranga no kuyakora.

Gavana wa bank nkuru ya Uganda Emmanuel Tumusiime
Gusa abantu baribaza uburyo bari bwange amafaranga yanditseho kandi ari menshi bikabayobera ndetse n’ibiribwa bitandukanye harimo inyama n’ibindi hirya no hino usanga aribyo byanditseho.
Uyu mugabo Bobi Wine umushinga wo kuzaba Perezida yawutangiye cyera abantu batazi ibyo aribyo yiyita Ghetto President ,akiyita H.E Bobi Wine ndetse na plaque y’imodoka ze zihenze zimwe ari President .
Muhungu John-Kampala
5,483 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply