umu amakuru- Gen Andrew Rwigamba wayoboye Polisi y’Igihugu yitabye Imana | Umusingi

Gen Andrew Rwigamba wayoboye Polisi y’Igihugu yitabye Imana

Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 17 Ukwakira 2019 amakuru yazindutse avuga ko Gen Andrew Rwigamba wari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ndetse wanabaye Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru yandi ni uko uyu wabaye umusirikare mukuru wari usigaye akora muri Minisiteri y’Ingabo, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Yari ari kwivuriza mu Misiri mu bitaro bya Cairo International Medical Center nkuko byagaragaye mu bitangazamakuru .

Yakoze inshingano zitandukanye harimo kuba yarabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, umwanya yavuyeho muri Nyakanga 2008 asimbuwe na Gasana Emmanuel nyuma y’iminsi Mary Gahonzire ayobora Polisi by’agateganyo.

Mu Ukwakira 2013, Brig. Gen. Andrew Rwigamba yasezerewe mu ngabo z’u Rwanda we hamwe n’abandi basirikare b’abofisiye 33, ba su- ofisiye 46 n’abasirikare 642.

Yari umwe mu basirikare bakuru basezerewe bwa mbere mu gisirikare cy’u Rwanda kuva mu 1994, abenshi muri bo bakaba bari baragize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gusezererwa mu ngabo, yakomeje gukora muri Minisiteri y’Ingabo aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu bya gisirikare.Tukaba tutaramenya indwara yari arimo kwivuza I Cairo.Imana imwakire mubayo.

 

4,183 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.