Abagore 52 bari bafungiwe muri gereza 13 bahawe imbabazi na Perezida Kagame barekuwe
— October 12, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2019 Abagororwa bari barafunzwe bazira gukuramo inda no kwihekura bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame bafunguwe.
Aba bagore bari bafungiye mu magereza agera kuri 13 abarizwa mu Rwanda ndetse iki cyemezo kikaba cyarafatiwe mu nama y’Abaminisitiri.
Bamwe muri aba bagore babwiye Itangazamakuru ko bishimiye imbabazi bahawe n’umukuru w’Igihugu banashimangira ko batazigera basubira muri ibyo bikorwa bibi byatumye bafungwa.
Uwitwa Uwera Jeannette, avuga ko yakuyemo inda kubera ibibazo yari yaragiranye n’umugabo we.
Yagize ati “Nayikuyemo kubera ibibazo nari nagiranye n’umugabo wanjye tunanirwa kumvikana nyikuramo kugira ngo ngire umutuzo, nishimye cyane kandi ndashimira Perezida Kagame waduhaye imbabazi tukaba dufunguwe.”
Mahoro Anitha, uvuka i Remera mu Karere ka Gasabo, avuga ko inda yayikuyemo atabishaka, agashimira cyane Perezida Kagame wamufunguye.
Ati “Njye ntabwo nayikuyemo mbishaka naranyereye mu bwogero ngwa hasi inda ivamo ntabishaka noneho abashuti banjye barandega bavuga ko nayikuyemo.”
Umuvugizi wa RCS, Sengabo Hillary, we yavuze ko mu bagore bafunguwe harimo n’abagabo b’abaganga babiri babafashije gukuramo inda.
Yagize ati “Mu gihugu hose hafunguwe abagore 52 bahawe imbabazi na nyakubahwa Perezida wa Repubulika hano kuri iyi gereza ya Mageragere harimo abagore 13 ariko agashya karimo harimo n’abagabo babiri b’abaganga babafashaga kuzikuramo.”
Yakomeje avuga ko nubwo aba bagore 52 bafunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame hari n’abandi bagororwa 2451 bari bafungiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bafunguwe by’agateganyo.
Yasoje avuga ko mu bafunguwe nta n’umwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uwagambaniye igihugu urimo, aboneraho gusaba abafunguwe kurangwa n’ingeso nziza no kwirinda gusubira mu byaha.
Aba bagororwa uko bose hamwe ari 2503 bafunguwe mu gihe mu Rwanda habarirwa abagororwa bagera ku bihumbi 70 bari mu magereza 13 arimo imwe y’abana iba i Nyagatare n’iy’abagore iherereye i Ngoma n’indi iri mu Karere ka Nyamagabe.
3,978 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply