Ubwoba bwa Museveni ejo Bobi Wine urugo rwe rwari rwagoswe inzira zafunzwe
— October 10, 2019
Please enter banners and links.

Kuwa 9 Ukwakira 2019 mu gihugu cya Uganda bizihizaga umunsi w’Ubwigenge ariko umudepite akaba n’umuhanzi ukomeye ushaka gukura Museveni mu ntebe witwa Bobi Wine bwagiye gucya urugo rwe rwagoswe n’abapolisi n’abasirikare.
Bobi Wine amaze gutera ubwoba Museveni nkuko bigaragara kumufungira iwe kandi yari afite igitaramo kuri Busabala Beach aho icyo gitaramo kitabaye Polisi ivuga ko Bobi Wine atari yujuje ibisabwa kandi we akavuga ko ibisabwa byose abifite.
Amakuru yizewe avuga ko Bobi Wine atazongera gukorera igitaramo muri Uganda kubera ko agikoze yabona amafaranga menshi akayakoresha mu kurwanya Museveni.


Abapolisi bari buriye ibiti kugirango bamucunge neza kuko hari igihe abacika ntibamenye aho yanyuze

Bobi Wine afite imanza nyinshi ashinjwa ndetse akaba yarigeze gukubitwa bikomeye ndetse arafungwa ashinjwa gutunga imbunda ariko biza kugaragara ko imbunda zitari ize ,akaba akomeje guhanga na Leta avuga ibitagenda kandi akavuga ko aziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri 2021 bikaba aribyo bituma Museveni amutiunya kuko afite abamushyigikiye benshi.
Bobi Wine ufite ikitwa people power kitaraba ishyaka bakaba bambaraga ingofero zitukura ziriho ikirango cya people power Leta ya Uganda ikaba iherutse gusohora itegeko ko uzajya yambara ingofero zitukura kubera zisa n’iza gisirikare azajya afatwa afungwe imyaka 7 ibyo byose bakabona ko ari ibitera ubwoba Museveni ko Bobi Wine ashobora kubatwara ubutegetsi ari abasirikare bakomeye bakabura iyo berekeza.
4,016 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply