Ange Kagame yishimiye ukwezi kwa buki yaririye muri Nyungwe
— July 21, 2019
Please enter banners and links.

Kuri iki Cyumweru, Ange Kagame yasangije abantu barenga ibihumbi 173 bamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibyishimo we n’umukunzi we batewe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe ndetse ashimira Hotel yabakiriye.
Ati “Murakoze One&Only Nyungwe House ku kwezi kwa buki kutazibagirana. Turizera ko tuzongera tukagaruka indi nshuro”.
Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yaryohewe no kurira ukwezi kwa buki muri Nyungwe n’uwo yihebeye Bertrand Ndengeyingoma, baherutse gusezerana kubana akaramata.
Umunsi nyir’izina w’amateka y’isezerano ryo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.
Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo, bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.
Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira aho abatumirwa bose berekeje i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.
Ibi birori by’imbonekarimwe mu buzima bwa Ange na Bertrand byarakomeje kuko nyuma yo kuva i Rusororo habaye umugoroba w’umusangiro, wabereye muri Kigali Convention Centre, ukurikirwa n’ibirori byo kwishimira urugo rushya rw’abageni no gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya KCC.



One & Only Nyungwe House, ni hotel iteye amabengeza yongeye gufungura imiryango mu Ukwakira 2018 mu nkengero za Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, nyuma yo kuvugururwa no kwagurwa.
Yubatswe mu 2010 ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda ihabwa izina rya Nyungwe Forest Logde, ryaje guhinduka mu 2017 nyuma y’uko yeguriwe One & Only Nature Resorts.
Ibyumba byayo uko ari 22 bigaragaza ubwiza bw’imitakire igaragaza umuco nyarwanda, bituma uwabirayemo abasha kwisobanurira no kurushaho kwegerana n’u Rwanda atabanje kugira uwo asobanuza.
Serivisi zo ku rwego rwo hejuru One&Only itanga kandi zinihagazeho kuko ibyumba byabo byishyurwa guhera ku madolari 595 kuzamura mu ijoro rimwe.
Hari kandi n’ikindi cyumba cyagutse (Two-Bedroom Forest Suite), gifite uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, kandi kiri ahantu uba witegeye ibyiza bitatse ishyamba rya Nyungwe.
Iki cyumba gishobora kwakira abantu bane, kiri mu byumba by’amahoteli bihenze cyane mu Rwanda, kuko cyishyurwa 2 288$.
Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo Ange Kagame yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.
Nyuma y’ibi birori, Ange Kagame icyo gihe nabwo yifashishije urukuta rwe rwa Twitter asangiza abamukurikira akari ku mutima we. Ati “Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, niteguye gukomeza ubuzima ndi kumwe nawe. Twembi, ubuziraherezo.”
Ange Kagame yashimiye kandi ababyeyi be bamureze kugeza akuze ndetse na basaza be batatu; Ivan Cyomoro Kagame, Brian Kagame na Ian Kagame; kimwe n’urungano rwe rwamubaye hafi kuri uyu munsi w’ibyishimo.
Ange Kagame yari aherutse kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s)mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.
4,746 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply