Mu rwego rw’ubutabera hari icyakozwe kigaragara binyuze mu Ikoranabuhanga – Prof. Sam Rugege
— June 20, 2019
Please enter banners and links.

Ni ijambo rya Prof. Sam Rugege, yavuze mû nama mpuzamahanga y’abakora mû nzego z’ubutabera, abunganira mu Nkiko n’abandi bafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubutabera n’izindi nzobere mu mategeko zavuye mu bihugu bitandukanye.
Izo mpuguke mu mategeko zigiye hamwe mu buryo bunonosoye uko imikoreshereze y’ikoranabuhanga yateza imbere urwego rw’ubutabera, mu rwego rwo kwihutisha imanza, bityo ubutabera bugatangwa vuba, kandi ku gihe bikarinda ababugana guhora basiragira ubutitsa.
Umurimo w’ubutabera uri muri imwe ikomeye, isaba gukoranwa ubushishozi, kuko ugannye uru rwego ataha anyuzwe.
Ibitekerezo bitandukanye byatanzwe muri iyi nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri yateraniye i Kigali, kuva taliki ya 12 na 13 Kamena 2019 ;
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam yatangaje ko CMS, yagobotse urwego rw’ubutabera, mu kwihutisha imanza biruhura Abanyarwanda guhora bahora mu rujya n’uruza bashaka ubutabera, Ubu bakaba babyishimiye.
Mu Rwanda, Inkiko za Gisivili mu Rwanda zakira abatanga ibirego buri mwaka, bikabakaba ibihumbi 80, kandi imibare yabo ngo ikomeje kwiyongera, aho yageze ku barenga ibihumbi 100 mu mwaka ushize wa 2018, nubwo bimeze gutyo kuzica birihuta kubera ikoranabuhanga.

Perezida w’urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege

Minisiteri ishinzwe ICT Madame Ingabire Paola


Abitabiriye inama
Urucantege :
Nk’uko byagaragajwe, ikoranabuhanga ribamo ibyiza byinshi, ariko habamo n’ibibi ; bimwe mu byagaragajwe byatera imbogamizi.
Ku ruhande rwa Sam Rugege, yatangaje ko hari aho bagira impungenge mu mikorere y’ikoranabuhanga, ku buryo bamwe biba amabanga bashobora no kwiba amabanga ari mu madosiye y’ubutabera bukurikiranye, agahabwa abatayagenewe, bityo bikaba byayobya imikorere y’ubutabera.
Mu byiza byagaragajwe ni uko ikoranabuhanga, ribika dosiye neza, ku buryo no mu gihe kizaza iba idashobora kwangirika, n’igihe habaye inkongi y’umuriro, dosiye yinjijwe mu ikoranabuhanga ntacyo iba.
Sam Rugege ati “Ububiko bw’amadosiye y’ibirego bwashoboraga kwangirika, gufatwa n’inkongi y’umuriro, dosiye y’urubanza yashoboraga gutakara ababishinzwe babigambiriye cyangwa batabigambiriye”.
Ku ruhande rw’ababuranira abandi, bimwe mu byagaragajwe biri mu kazi kabo, harimo ko ababuranira abandi bafite amayeri yo gutinza imanza nkana, bajurira bitwaje impamvu nyinshi, mu rwego rwo kubungabunga inyungu z’umukiliya wabo.
Bavuze ko iyo ngeso ifitwe n’ababuranira abantu ku isi yose, uwatanze ikiganiro yavuze ubwo buryo bufitwe n’abakora uwo mwuga ku isi yose.
Ku byerekeye ibiciro by’ikoranabuhanga rya internet, bavuze ko rihenze, bakwiye kwegera abaricuruza bakagabanya ; izindi mbogamizi ni ugucikagurika kwa buri kanya.
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Stephen Rodriques yatangaje ko avuga ko ikoranabuhanga rya CMS mu Rwanda, bazakomeza kuriteza imbere baryigisha inzego z’ubutabera zishinzwe kurikoresha n’Abanyarwanda babikeneye muri rusange.
Inama yasojwe na Minisitiri wa ICT, Madamu Ingabire Paola,ashimira abitabiriye inama n’umwanya bafashe wo gusuzumira hamwe uburyo ikoranabuhanga ryazafasha inzego z’ubutabera kwihutisha imirimo zishinzwe, ababwira ko icyuho basanzemo mu mikorere bagomba kukiziba, bakarangwa n’imikorere inoze, ihesha isura nziza ubutabera bw’u Rwanda, akomeza avuga ko nk’ uko u Rwanda ruba rwagiriwe icyizere cyo kwakira inama mpuzamahanga nk’iyi rugomba no kuba intangarugero.
Kanyana Janet
3,349 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply