Urutonde rw’Umuvunyi mukuru rw’abigwijeho imitungo harimo umuzamu,umunyeshuri n’umuyobozi w’Ikimina
— June 19, 2019
Please enter banners and links.

Mu minsi ishize urwego rw’Umuvunyi mukuru mu Rwanda rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kigamije kubagezaho urutonde rw’abantu bariye ruswa mu buryo butandukanye harimo abigwijeho imitungo.
Urwo rutonde abaruriho bakaba baragejejwe mu Nkiko baratsindwa ariko abantu batangajwe no kumva abitwa ibifi binini ntabiri kuri urwo rutonde ahubwo hebereyeho udufi duto.
Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase yasabye itangazamakuru kubaba hafi cyane babaha amakuru kubera ko abanyamakuru bamenya byinshi uwo bamenye cyangwa bacyetse ko yaba yaragwijeho imitungo cyangwa bamucyekaho ruswa kubatungira agatoki kimwe n’Abanyarwanda yasabye ko batanga amakuru ya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu.
Abanyamakuru babajije abari bateguye ikiganiro n’abanyamakuru kubera zari inzego zitandukanye zirimo n’ubushinacyaha ko hari umuntu usanga abana be biga mu mashuri ahenze afite imodoka zirenze imwe ndetse afite amazu kandi uwo muntu adahembwa umushahara wavamo ibyo bintu byose bakibaza bene uwo muntu urwego rw’umuvunyi rutamukoraho iperereza akaba yafatwa kuko ashobora kuba yaranyereje umutungo.



Abandi usanga imitungo bayiragiza abo bita abashumba ugasanga umuntu afashe amazu meza ahenze harimo za etaje akazandika kuri mwenewabo utagira akazi cyangwa indi mitungo ,ibyo Umuvunyi mukuru Murekezi akaba yaravuze ko abo bashumba nabo iyo bamenyekanye bafatwa bagafungwa.
Wabonaga bisa nkaho bitumvikana ubwo urutonde rwasomwaga bakavugamo umuzamu ,umunyeshuri ,umuyobozi w ‘ikimina ,abasekirite n’abadasso n’abandi nkabo nkuko muri bubibone kuri kopi turibubagaragarize hano.
Iyo ugiye mu baturage bakubwira ko ruswa zitangwa cyane cyane mu nzego z’ibanze no mugutanga amasoko nkuko bivugwa ko mugutanga amasoko basigaye babeshya ko bakoze amasoko atandukanye bakabeshya ko bakoze ahantu hatandukanye bakabaha isoko.Umwe mu baturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati « Niba bashaka guca ruswa nibabishoremo amafaranga itangazamakuru nta cyarinanira urebe ko hadafatwa benshi ariko impamvu hazamo abo banyeshuri n’abayobozi b’ibimina n’abasekirite ni uko ibifi binini bihishirwa kandi aribyo bigera ku mafaranga ».
Gatera Stanley
4,875 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply