umu amakuru- Umuriro wongeye kwaka muri ADEPR kubera Nzahuratorero yahawe kuyobora ikaba imaze guteza ibibazo kubera imiyoborere mibi | Umusingi
<img class=Umuriro wongeye kwaka muri ADEPR kubera Nzahuratorero yahawe kuyobora ikaba imaze guteza ibibazo kubera imiyoborere mibi">

Umuriro wongeye kwaka muri ADEPR kubera Nzahuratorero yahawe kuyobora ikaba imaze guteza ibibazo kubera imiyoborere mibi

Please enter banners and links.

Umuriro wongeye kwaka muri ADEPR kubera Nzahuratorero yahawe kuyobora iryo torero ariko mu gihe gito imaze iyobora imaze guteza ibibazo by’imiyoborere ku buryo byageze muri Leta bayitabaza.

Nkuko bigaragara mu rwandiko dufitiye kopi muri ADEPR harimo guhangana bikomeye mu nzego aho inama y’ubuyobozi bukuri itorwa n’inama rusange ihanganye na Biro iyobowe n’umuvugizi mukuru Karuranga Ephrem na Karangwa umwungirije.

Mu minsi ishize havuzwe amakuru ko izi nzego zombi rumwe rweguje urundi ariko urwego rukuru n’urushyirwaho n’inama rusange ya ADEPR arirwo bivugwa ko rushaka kweguza urwego rw’ubuyobozi ruyobowe na Karurange Ephrem.

Muri uko guhangana kw’inzego za ADEPR nibyo bikurura umwuka mubi mu bayoboke ba ADEPR kubera uruhande rumwe rukoresha imbaraga kugirango rugire imbaraga hakoreshwa bamwe mu rwego runaka kugirango rushobore kweguza urundi.

Uretse imiyoborere mibi ivugwa muri ADEPR ,bivugwa ko Nzahuratorero ariyo yigometse ku buyobozi bwa ADEPR ku gihe cya Sibomana Jean na Rwagasana Tom birangira bahawe imbaraga baratsinda bahabwa kuyobora.

Ubu buyobozi bwa ADEPR buriho bushinjwa kugabana imyanya nkuko bakoraga inama zo gukuraho ubuyobozi bwa Sibomana Jeana na Tom Rwagasana bahise bigabanya imyanya ariko bamwe bayigezemo batangira kwirukana abo basanze mu kazi uvugwa akaba ari uwitwa Mbanda Samuel wahawe kuyobora Dove hotel uherutse gufatwa yaka ruswa.

Uyu Mbanda Samuel yari umwe mu bayobozi ba Nzahuratorero niwe wirutse mu nzego zitandukanye  ashaka ko ubuyobozi bwariho buvaho bakabuhabwa none nta gihe kirekire baramaraho babuhawe none batangiye gushwana ndetse bashinjwa imiyoborere mibi.

Abo ba Mbanda Samuel na Kabwana ubu ukuriye abashinzwe umutekano kuri Dove hotel babazanaga mu nama zaberaga kwa Pasiteri Uwabimfura Modeste nawe wasubijwe mu buyobozi bwa ADEPR kandi mbere yari yarirukanywe  bakabizeza ko bazabaha imyanya mu buyobozi nibamara kubufata.

Ubu abayoboke bari kwibaza uko guhangana kuzarangira gute?kandi urwego rufite imbaraga n’urushyirwaho n’inama rusange ya ADEPR nirwo ruruta izindi zose ,ntirwakweguzwa rero na Biro ya ADEPR ahubwo rwakweguzwa n’inama rusange nanone ariko rfite imbaraga zo kweguza Biro nyobozi nkuko bamwe mu bayoboke babivuga.

Haravugwamo imiyoborere mibi nkuko umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi utashatse ko amazina ye atangazwa yabivuze yagize ati “Havuzwe ibintu byinshi byibwe muri Dove hotel ndetse havugwayo kuzanamo inzoga n’abantu bazanamo abagore bakararamo kandi ibyo byose ubundi ntibyemewe .Ibyo byose n’imiyoborere mibi n’ubwo hari byinshi bivugwa ariko urwo rwandiko nguhaye urubibona ko harimo imiyoborere mibi cyane idahagurukiwe vuba byaba ibindi bindi mu minsi iri imbere”.

Twabibutsa ko kubera iyo miyoborere mibi ivugwa muri ADEPR byatumye ishami rya ADEPR Uganda ryitandukanye na ADEPR kandi ubundi mbere nta kibazo cyari gihari ariko aho Nzahuratorero ihawe kuyobora ibintu byarazambye cyane.

 

7,428 total views, 5 views today

About author

Related Articles

1 Comment

  1. Valenshabineza May 28, 2019 at 2:17 pm

    ikibazo gokomeye mu itorero RYA ADEPR nuko aho kuyoborwa n’umwuka kw’abayobozi basigaye bayoborwa n’umubiri bashyize inyungu z’imiryango yabo kuruta umukumbi w’Imana bayoboye mbese ryabaye ishyaka ryo guhanganiramo no kwibamo amafaranga. Uku guhangana ntabwo kuzarangira kuko abakirisitu baracyatanga amafaranga yabo ngo barakora umurimo w’Imana kandi asigaye yigira mumifuka y’abayobozi , idini yabaye business. Njye nagira inama abayoboke(abakristo) nanjye ndimo gutumbira Yesu wenyine kuko niwe nyiritorero ubundi bareke abanyedini ndetse barebe kure batazabakenesha kuko iyo byageze aho buri were ashaka imishinga idafite inyungu kugirango bakuremo ayabo

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.