Uwari inyuma y’umugambi wo gushimuta Suzan Magara wishwe, Pato wari warahungiye muri Africa y’Epfo yagaruwe muri Uganda
— May 18, 2019
Please enter banners and links.

Nkuko Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho inkuru zo muri Uganda ndetse kikaba cyarabagejejeho inkuru zitandukanye ku ishimutwa rya Suzan Magara n’urupfu rwe n’ubu kigiye kubagezaho ucyekwa kuba yari inyuma y’ishimutwa rye n’iyicwa rye.
Umusore w’umuherwe ufite imodoka zihenze zifite plaque yanditse mu mazina ye ya Pato yabaga muri Afurika y’Epfo ariko akaba afite icyo apfana n’umuryango wa Suzan Magara bya hafi ku buryo bivugwa ko yari azi amakuru ya se wa Suzan ko afite amafaranga menshi.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko urupfu rwa Suzan Magara rwatewe na se kubera hari umuntu wamuhaye isoko ryo kugemura Yahurute (Yogurt)mu bihugu bya Abarabu amaze kubona iryo soko yanga gutanga amafaranga uwamuhaye isoko yari yamusabye.
Bivugwa ko uwo muntu utarahawe komisiyo ye ariwe wakoranye n’uyu Pato bagacura umugambi wo kubabaza ise wa Suzan bahitamo kumushimuta basaba ise amafarnga menshi cyane abahaho amwe mu gihe yateganyaga kubaha andi Museveni niwe wamubwiye ko umukobwa we bamwishe ntagire andi abaha.
Amakuru akomeza avuga ko se wa Suzan yari agiye gutanga komisiyo yemereye uwamuhaye isoko ariko Suzan arabyanga kubera ko niwe wari umucungamutungo wa se avuga ko azajya ayatanga mu byiciro icyababaje uwo mukomisiyoneri wabaheshije isoko.
Suzan Magara yarashimuswe abamushimuse bamumaranye ibyumweru 2 mu mujyi wa Kampala Polisi n’igisirikare bigerageza ko bafata abamufite barananirwa aribyo byirukanishije umukuru wa Polisi Gen.Kale Kayihura n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano kuko Perezida Museveni yibazaga impamvu abantu bashimuta umuntu bakamumarana iyo minsi yose ntibafatwe.

Suzan Magara


Patrick Agaba Kashaija witwa Pato wafatiwe muri Afurika y’Epfo ashinjwa gushimuta Suzan Magara wishwe

Suzan Magara
Suzan Magara bamukase urutoki rumwe barwoherereza se mu ishashi kugirango yohereza amafaranga bamusabye kandi abo bantu bari bafite ikoranabuhanga rihambaye kuko ibyo mu rugo kwa Magara babaga babireba yajya kujya mu modoka n’undi muntu bakamubwira bati uwo muntu winjiye mu modoka yawe navemo cyangwa twice umukobwa wawe.
Byageze aho baramubwira ngo yinjire mu modoka n’amafaranga bamurangire aho ashyira amafaranga maze ajya mu modoka aragenda bamuyobora aragenda ageze aho yinjira ishyamba aragenda ageze aho araruha agira ubwoba usubira inyuma.
Babonye asubiye inyuma bamubwiye undi ayaha nawe bamurangira inzira anyuramo n’imodoka aragenda ari wenyine kandi yagombaga kuba ari umugore kuko nibo bategekaga ageze ahantu baramubwira ngo aparike agendeshe amaguru agenda ibirometero 7 byose imodoka yayisize aho bamubwiye ko ayivamo ageze ahantu baramubwira ngo yatereke hasi ayatereka hasi baramubwira ngo subira inyuma ujye mu modoka ugende arabikora aragenda amafaranga ya mbere ni uko bayabonye.


Suzan Magara washimuswe akicwa
Nyuma byaje gutahurwa ko bakoresheje simcard ziranga 150 na Telephone zingana umubare na simcard kubera ko buri iyo bakoreshaga bahitaga bakuramo simcard bakajugunya na Telephone kugirango badakoresha ikoranabuhanga bakamenya aho baherereye bakabafata.
Magara se wa Suzan yatangajwe ni uko bwakeye bakamuterefona bati mugitondo umurambo w’umukobwa wawe urawusanga ahantu bamubwiye kandi koko niho yawusanze bamwishe.
CMI na ISO n’izindi nzego zatangiye iperereza no kuneka aribwo uwo munsi uyu witwa Pato ubundi witwa Patrick Kashaija Agaba yuriye indege agasubira muri Afurika y’Epfo ariko bikavugwa ko yari yasabye ticket y’indege umunsi igikorwa cyo gushimuta magara cyatangiye kirangiye uwo munsi yurira indege aragenda nkuko umuvugizi wa Polisi Enanga yabisobanuye.
Bikimara kurangira ibyo gushyingura Perezida Museveni yafashe Telephone ahamagara Perezida wa Afurika y’Epfo amusaba ko polisi y’icyo gihugu imufata maze ku itariki 7 Werurwe 2018 nibwo yafashwe ariko kubera hari amategeko asaba ko umuntu ufatiwe mu kindi gihugu uburyo asubizwayo byari bikiganirwa.
Bivugwa ko uyu mugabo Pato yajijishije abashoboraga kumucyeka kuko yagiye mu gihugu cya Kenya akomerezaho ajya muri Botswana akomeza ajya muri Afurika y’Epfo nkuko iperereza rya polisi ribivuga.
Undi mu bakoreshejwe gushimuta Suzana Magara umusiramukazi wafashwe ubwo hafatwaga aba Shehe bo ku musigiti wabaga mu Kisenyi mu mujyi wa Kampala yavuze ko ariwe bari barindishije Suzan Magara mbere yo kumwica ,avuga ko Suzan bari bamuziritse imigozi umubiri wose ,umugozi banyujije mu kanwa ku buryo atavuga bamwicaje ku gatebe areba ariko atavuga.
Suzan yishwe afite inyota n’inzara kubera ko nta tuzi na duke bigeze bamuha ndetse nta biryo bamuhaye kandi bamufata ku ngufu barangije baramwica ,ibyo byose byamenyekanye ari uko abakekwaga mu Bayisiramu bafashwe bakemera ko aribo bamwishe ndetse bavuga uko byose byapanzwe ko amafaranga basabye se wa Suzan bashakaga kubakamo imisigiti.
Uwo musigiti warasenywe basangamo umwobo bivugwa ko ariwo biciragamo abantu ndetse basangamo amacumu n’imihoro n’amasasu y’imbunda n’ibindi byicisho bitandukanye ariko basanga ababiri inyuma ari intagondwa zo muri Syria na Iraq.Pato ubu akaba yagaruwe mu gihugu cya Uganda aho agiye kuburana ibyaha byo gushimuta umuntu no kwica n’ibindi bitandukanye.
Muhungu John –Kampala
5,357 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply