Umuyobozi wa Dove Hotel ya ADEPR yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw kandi avugwaho andi manyanga menshi
— May 11, 2019
Please enter banners and links.

Umuyobozi wa Dove Hotel y’ Itorero rya Pentekote mu Rwanda [ADEPR], yatawe muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.
Uyu muyobozi witwa Mbanda Samuel, yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemereye itangazamakuru ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge.
Ati “Arafunzwe, yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.”
Mbanda Samuel yahawe akazi kuri Dove Hotel avuye mu mushinga wa Compassion ya Kabarondo aho bikekwa ko naho yahavuye ashinjwa kwiba .
Amakuru Ikinyamakuru Umusingi gikuye muri bamwe mu bakozi bakora muri Dove hotel ni uko uyu mugabo Mbanda wafashwe yari yarabujije abakozi ubuhumeko abigambaho ko yirukanishije Rwagasana Tom ko n,abakozi bakoraga muri iyi hotel ku gihe cya Rwagasana bamwe yabirukanye ndetse n’abandi yahoraga ababwira ko azabirukana.
Andi makuru nanone umwe mu bakozi bakora muri Dove hotel utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Mudufashe n’aya makuru muyatangaze abantu babimenye kuko hari Umuhinde umazemo ibyumweru 2 ntago tuzi uko yagiye kandi ntiyishyuye .Amafaranga yose yicumbi ndetse no kurya kandi yakorerwaga sipesiyari tukaba dukeka ko yishyuye umuyobozi akamutorokesha turasaba ko babikurikirana nayo akazayishyura”.
Undi mukozi nawe muri uyu mugoroba yatubwiye ko Mbanda Samuel hari imodoka yo mu bwoko bwa Coaster bagurishije amafaranga barayarya akaba yarabeshye ko hari indi HIACE batumije ngo iri munzira iza ariko bavuga ko ari ibinyoma bayiriye.
Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
5,243 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply