Gakumba yabeshye Abanyarwanda ntiyahiguye umuhigo wo kuva I Kigali akajya Matimba n’amaguru
— May 9, 2019
Please enter banners and links.

Ku isaha ya saa moya zuzuye za Kigali nibwo byari biteganyijwe ko Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager ahagurukira Kigali Convention Centre, agahata inzira ibirenge, yerekeza Matimba mu Karere ka Nyagatare nk’uko yari yarahigiye abanyarwanda.
Ubwo umukino wa UEFA Champions League, hagati ya FC Barcelone na Liverpool warangiraga ari ibitego 3-0, i Nou Camp muri Espagne, Gakumba, yagize icyizere kirenze avugira kuri radio ko FC Barcelone nikurwamo na Liverpool mu mukino wo kwishyura azava kuri Kigali Convention Centre n’amaguru akagera Matimba.
Uru rugendo akaba yagombaga kurukora kuri uyu mugoroba saa moya zuzuye ariko abanyamakuru bamutegereje ngo atangire urugendo bahari babigeze ku banyarwanda ko yubahirije ibyo yasezeranye baramubura.
Habura iminota 40 ngo isaha yo guhaguruka igere, nibwo bamwe mu banyamakuru batandukanye bahateye amatako bategereje umuhango wo gutangira urugendo, gusa birangira amaso aheze mu kirere.
Ntibacitse intege kuko bategereje indi minota 30 biba iby’ubusa birangira batamuciye iryera ngo atangire urugendo rujya Matimba nk’uko yabyiyemeje.
Abanyamakuru bagerageje guhamagara Gakumba kuri telefoni igendanwa ndetse banamwandikira ubutumwa bugufi no ku mbuga nkoranyambaga akoresha ariko byose ntiyagira icyo asubiza ngo avuge uko byamugendekeye, tukaba tugitegereje icyo adutangariza ku mpinduka zabayeho.

Gakumba Patrick


Nyuma yo gukatisha itike yo gukina umukino wa nyuma uzabera i Madrid itsinze FC Barcelone ku giteranyo cy’ibitego 4-3, ikipe ya Liverpool ikaba izakina na Tottenham Hotspurs yo mu Bwongereza yaraye itsinze Ajax Amsterdam yo mu Buholandi ibitego 3-3 Tottenham inyuraho kubera ibitego yatsindiye hanze kuko byose uko ari 3 yabitsindiye ku kibuga cya Ajax.
Mu mukino ubanza Ajax ikaba yaratsindiye Tottenham mu Bwongereza igitego 1-0.
Bamwe batangiye kwandika ko Gakumba ibyo yakoze atagirango n’ubugabo ,ubugabo n’uguhigura ibyo wahize abantu bose bumva ,abandi bati ururimi ni rubi iyo biba mu bindi bihugu bari kumusanga iwe bati jya guhigura umuhigo wahize kuko yavuze ko Liverpool itatsinda Barcelona ibitego 4 maze Liverpool irayitsinda.
3,729 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply