Bobi Wine yagiye kwitaba Polisi ihita imufata imujyana mu rukiko umucamanza amwohereza gufungwa muri gereza nkuru ya Luzira
— April 29, 2019
Please enter banners and links.

Bobi Wine n’umuhanzi ukomeye muri Uganda ndetse akaba umudepite uhagarariye agace kitwa Kyadondo East ariko izina akoresha nk’iryicyubahiro ni Robert Kyagulanyi Ssentamu ,uyu munsi tariki 29 Mata 2019 akaba yoherejwe muri gereza nkuru gufungwa.
Bobi Wine akaba yabanje gutera amahane n’abapolisi bashaka kumusohora mu modoka ye kugirango bamutware mu modoka ya Polisi ubwo yari avuy iwe yitabye CID akabyanga byageze aho baramutwara kuri CID bamubaza ibibazo bitandukanye ariko bakaba bari bateguye umucamanza uri bumuburanishe n’uburyo polisi yapanze kubuza abamwihagararira kwinjira mu rubanza.
Mu ashinjwa nkuko byavuzwe mu rubanza ku itariki 11 z’ukwezi kwa karindwi umwaka ushize wa 2018 ngo Bobi Wine n’abagenzi be bakoresheje inama batabanje kumenyesha polisi kandi bihanwa n’amategeko.Iyi nama ashinjwa ngo yari iyo guhakanya itegeko ryari ryashyizweho ryo gusoresha Mobile money .

Bobi Wine we yavuze ko icyo azira ari uko yavuze ko aziyamamaza kuyobora igihugu cya Uganda mu gihe ku rundi ruhande Perezida Museveni adashaka undi uziyamamazanya nawe mu Ishyaka rye rya NRM .
Bamwe mu bashakaga kumwihagararira mu rukiko abunganizi mu mategeko ba Bobi Wine bavuze ko polisi yabujije abagombaga kumwishingira kugirango arekurwe by’agateganyo ndetse polisi ikaba ishijinjwa gutuka Abadepite bari baje kumwihagararira.
Asumani Basalirwa akaba yavuze ko iyo bitaba amayeri ya polisi kubuza abari baje mu rubanza kumwihagararira kugirango aburane ari hanze ntag yari koherezwa muri gereza.
Bobi Wine biteganijwe ko uzagaruka mu rukiko kuwa kane w’iki cyumweru ariko mu rubanza rwe abantu bakaba basaga nabigaragambije kuko babyinaga indirimbo z’uyu muhanzi nk’imwe ivuga ngo Tuliyambara engule mu rukiko hagati.Samuel Muyizi Mulindwa akaba ashinja Polisi ya Kampala Police station kubuza kubushake abari baje kwihagararira Bobi Wine kugirango adafungwa .
Gufatwa kwa Bobi Wine bikaba bije nyuma yo kumubuza gukora igitaramo yari yateguye gukorera Busabala kuri Beach ye yitwa One Love aho polisi yaje ikamufata ikajya kumufungira iwe mu rugo nyuma akabatoroka ajya ahitwa Bugiri gushyingura bagasigara barinze urugo bazi ko arimo kandi yabacitse ku buryo batamenye aho yanyuze.
Bobi Wine avuga ko Polisi yamuhohoteye kuko ibisabwa byose babikoze ariko polisi ikarengaho ikamubuza gukora igitaramo yise Kyarenga Extra aho ayishinja kwica amategeko.
Imwe mu mpamvu abantu bavuga polisi itamwemerera gukora igitaramo azakuramo akayabo kamafaranga azakoresha mukurwanya Museveni kandi ibitaramo ajyamo byose birakubita bikuzura abantu benshi cyane.
Muhungu John-Kampala
3,711 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply