Uganda yareze mu rukiko u Rwanda kubera gufunga imipaka
— April 6, 2019
Please enter banners and links.

Umuturage wo muri Uganda yareze u Rwanda mu rukiko rwa East Africa aho avuga ko u Rwanda rwaunze imipaka mu buryo butemewe n’amategeko nkuko tubikesha Ikinyamakuru cyo muri Uganda The Monitor.
Iki gitangazamakuru kivuga ko u Rwanda rwafunze imipaka iruhuza na Uganda ya Gatuna na Cyanika –Kisoro Kabale Kuwa 28 Gashyantare 2019 .
Steven Kalali umwunganizi mu mategeko ushobora kwita Avoka nkuko bakunda kubita akaba ariwe watanze ikirego avuga ko yarakajwe bikomeye n’imyitwarire ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku kibazo cyo gufunga imipaka.
Steven Kalali avuga ko Perezida Kagame ngo yabwiye abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (immigration Officials)n’abakozi b’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) bakora ku mipaka ko batemerera Abagande n’abacuruzi baho kwinjira mu gihugu kubera impamvu zidasobanutse (unjustified reasons).
Iki kinyamakuru kivuga ko ikirego bareze u Rwanda bagihaye Intumwa nkuru ya Leta (Attorney General of Rwanda),aho Kalili avuga ko ibyo u Rwanda rwakoze binyuranije n’amahame n’amasezerano y’ibihugu bigize East Africa avuga ko hagomba kubaho ubucuruzi bwambukiranya imipaka itagomba guhungabanywa n’igihugu na kimwe ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu.
Avuga ko ifungwa ry’imipaka ryabangamiye ibindi bihugu nka DR.Congo n’uBurundi kuko imodoka zijyayo zanyuraga mu Rwanda.
Ikirego cye Kalali akaba yakigejeje mu Rukiko rw’ikirenga rwa East Africa muri Kamapala ahitwa Kololo.
Kalali avuga ko yifuza ko Urukiko ruhiriweho n’ibihugu bya East Africa (regional court) gutegeka u Rwanda rugafungura imipaka rwafunze mu rwego rwo kugirango ubucuruzi bukomeze uko bwari busanzwe ndetse n’abantu bakomeze kugenda uko bagendaga mbere.
Avuga ko gufunga imipaka byabangamiye abashoferi b’amakamyo yaturukaga Uganda ajya mu Rwanda andi akomeza mu bindi bihugu yabujijwe kwinjira mu Rwanda anyuze Gatuna bakababwira gusubira inyuma bagakoresha umupaka wa Mirama unyuze Ntungamo aho bavuga ko hari ibirometero 100 avuye Gatuna.
U Rwanda rwavuze ko impamvu rwafunze imipaka ari uko harimo hubakwa ibiro by’umupaka (Onestop border post) nkuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr.Rihard Sezibera yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John –Kampala
5,582 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply