Gen.Kale Kayihura noneho ibyo ashinjwa arabikizwa n’iki ko hari umugore umushinja kumubuza gukandagira kubutaka bwe akoresheje abapolisi
— March 24, 2019
Please enter banners and links.

Gen.Kale Kayihura wayoboraga polisi ya Uganda nyuma agakurwaho nabi afungwa ndetse aho aviriye mu gihome ategekwa gufungirwa iwe kubera ibibazo bya politike no gushinjwa urupfu rwa Andrew Felix Kaweesi.
Byakomeje kuvugwa ko Gen.Kayihura afite abamurwanya kubera ko Perezida Museveni yamwizeraga cyane ndetse mubavuzwe bamurwanya bakamuhimbira ibyaha harimo Gen.Tumukunde na Boss ukuriye ISO Bagenda.
Ubu ikigezweho kuri Kayihura ni uko hari umupolisi witwa Sp. Jaferi Magezi ushinja Gen.Kayihura ko yamutegetse kujyana abapolisi ku I famu y’inka ya Grace Birabwa Namutebi Isharaza iri mu makimbirane na mukeba we.
Mukeba wa Namutebi witwa Edith Kekimuli ngo yabwiye Gen.Kayihura ko inka ze hari abantu bashaka kuziba bityo Kayihura ategeka ukuriye Polisi ya Kasangati ariwe ushinja Kayihura ko yamutegetse kujyana abapolisi kuri iyo famu ubu iburanwa abagore babiri bahuje umugabo ariko umugabo akaba yarapfuye.
Ubu ikibazo cy’abagore babiri umugabo wabo wapfuye cyagejejwe ku ukuriye akanama gashinzwe gukurikirana ibibazo by’ubutaka Catherine Bamugemereire aho umupolisi wajyanye abapolisi kurinda iyo famu akabuza umugore mukuru n’abana be kuyikandagiramo ko ari Gen.Kayihura wamuhaye amategeko.
Umugore mukuru witwa Grace Birabwa Namutebi Isharaza avuga ko umugabo we arapfa basabye inguzanyo muri bank yitwaga UCB hanyuma ananirwa kwishyura bank hasohorwa itangazo ryo guteza cyamunara iyo famu.
Uyu mugore avuga ko yagiye muri bank ayisaba ko yishyura ideni rya bank Miliyoni 2o bank iramwemerera arishyura ariko ibyangombwa ntiyabihinduza kugeza ubwo umugabo we yabimwibye abishyira umugore muto Edith Kekimuli.
Kubera ko umugore muto ari we umugabo yasigiye icyangombwa cy’ubutaka akavuga ko I famu ari iye mu gihe umugore mukuru avuga ko yishyuye idene rya bank yari igiye kuyiteza cyamunara bityo ifamu ari iye ariko umugore muto akavuga ko umugore mukuru yari yaratandukanye n’umugabo we adafite icyo agomba kubaza.
Ikibazo cyazanyemo Gen.Kayihura uzabazwa uburyo yategetse ukuriye polisi ya Kasangati kujyana abapolisi kurinda iyo famu niba hari uburyo yamenyanye n’umugore muto aribyo agomba gusobanurira abakuriye akanama gashinzwe gukemura ibibazo by’ubutaka aho bamwe batangiye kuvuga ko Kayihura ashobora gufatwa baramutse basanze harimo ruswa yahawe n’uwo mugore.
Muhungu John –Kampala
4,297 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply