Mu minsi 5 gusa u Rwanda rufunze umupaka wa Gatuna Uganda imaze guhomba Miliyari 10
— March 7, 2019
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi havugwa ifungwa ry’imipaka hagati y’uRwanda na Uganda cyane cyane umupaka wa Gatuna n’ubwo u Rwanda ruhakana ko imipaka ufunzwe ariko ibinyamakuru byo muri Uganda nka Bukedde cyanditse kivuga ko Uganda imaze guhomba Miliyari 10 z’amashilingi y’icyo gihugu mu minsi 5 gusa.
Iki kinyamakuru dukesha aya makuru kiravuga ko gufunga umupaka wa Gatuna n’ubwo bihombeje Uganda Miliyari 10 mu minsi 5 gusa ariko u Rwanda nirwo rubihomberamo cyane ngo kubera ko ibicuruzwa bituruka hanze byinjira mu Rwanda binyura ku cyambu cya Mombasa muri Kenya bigakomeza bikanyura muri Uganda bikinjirira ku mupaka wa Gatuna. Urubuga rw’isi yose rw’amakuru ajyanye n’ubucuruzi rwavuze ko mu bihugu byose u Rwanda ruranguramo ibicuruzwa ko Uganda ariyo iza ku mwanya wa mbere u Rwanda ruranguramo ibicuruzwa byinshi ,irangurayo ibice 14%
Kenya ikaba iya 2 ku bice 13%
China 10%
U BuHinde ibice 7%
Amerika ibice 5%
U Bufalansa ibice 2%.
Uru rubuga rwa Trade Map, Trade statistics for international business development nirwo bavuga ko rwakoze uko ibihugu u Rwanda ruranguramo bashyize ku ijanisha Uganda iza ku mwanya wa mbere.

Bavuga ko ibyo u Rwanda rurangura cyane muri Uganda ari ibinyampeke harimo amasaka ,Ibigori,Ibishyimbo,Ubunyobwa n’umuceri ndetse bakavuga ko u Rwanda rurangurayo urusenda n’inyanya n’ibindi.Hari n’ibindi bavuga birimo amashanyarazi u Rwanda rukura muri Uganda,imiti ivura ,umunyu,amata,Isukari n’ibyuma bya sitiru,Aluminiyamu,Sima ikoreshwa mu kubaka,Amajerikani ,Imbaho n’ibindi.
Ikinyamakuru cya Bukedde gikomeza kivuga ko mu mwaka wa 2017 wonyine u Rwanda rwaranguye muri Uganda ibicuruzwa bya Miliyoni 182 z’Amadorari ya Amerika.
Ufashe ayo madorari ukavunjisha idorari rimwe rivunjwa 3700/-ubonamo amashilingi ya Uganda Miliyari 672,mu minsi itanu umupaka udakora Uganda ihombye Miliyari 10 z’amashilingi ya Uganda.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John-Kampala
6,365 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply