umu amakuru- Ishyaka Green Party rirahakana kureba muri gahunda za Leta ya Viziyo 2020 bakareba ibyo izakora bakavuga ko aribo babivuze Leta ikabikora n’ideni bafite aho rigeze. | Umusingi

Ishyaka Green Party rirahakana kureba muri gahunda za Leta ya Viziyo 2020 bakareba ibyo izakora bakavuga ko aribo babivuze Leta ikabikora n’ideni bafite aho rigeze.

Please enter banners and links.

Ku cyumweru tariki 24 Gashyantare 2019 ku Kimironko Ishyaka riharanira ibidukikije na Demokarasi ryakoze inama ya kongere y’Ishyaka igamije kwigisha abanyapolitike ibijyanye n’itegeko rishya rigenga Amashyaka cyangwa imitwe ya Politike ikorera mu Rwanda nyuma yiyo nama hakaba habaye ikiganiro n’abanyamakuru.

Depite Frank Habineza na bagenzi bafatanije kuyobora Ishyaka rya Green Party nyuma y’inama y’Ishyaka bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bamubaza ibibazo bitandukanye hari ko gahunda za Leta iba ifite izakora nko mu myaka 10 iri imbere cyangwa 20 iri imbere barebamo ibyo iteganya gukora bagatangaranwa bakavuga ko aribyo bazakora cyangwa babivuga Leta yabikora Green Party ikavuga ko ariyo yabivuze n’ibindi nko kubabaza gusangira ubutegetsi icyo babitekerezaho ndetse n’ideni bigeze kuvuga basabye muri bank n’ibindi bibazo bitandukanye hari n’icyubudehe bugiye gusubirwamo.

Depite Frank Habineza yavugaga ko bishimiye ko Leta yatangiye gahunda ko buri ku rwego rw’Akagali hagomba kuba hari ibitaro ndetse ko ari nabo bavuze mu gihe cyo kwiyamamariza kuba Perezida ndetse no mu matora y’Abadepite ko bazubakira abapolisi n’abasirikare amazu yokubamo akaba yaravuze ko hari ikimaze gukorwa babubakira.

Ntgo haramenyekana mu buryo bwemewe niba Polisi yaratangiye kubakira aba polisi amazu yo kubamo cyangwa MINAF yarabitangiye ku buryo Green Party yavuga ko hari ikimaze gukorwa.

Ikindi ni gahunda y’Abarimu baherutse kongezwa 10% ku mushahara wabo ndetse Depite Frank Kabineza akaba yaravuze ko ubu bashobora kwiga kuri Buruse ya Leta ku buntu ndetse n’abashaka kwiga hanze ari ubuntu ,akaba yaravuze ko n’iyo ari gahunda y’Ishyaka rya Green Party ivuga Leta ikabyumva igahita iyikora kugirango babure icyo bayinenga.

Tumubajije niba izo atari gahunda za Leta kwakundi Leta iba ifite ibyo iteganya mu myaka 10 iri imbere cyangwa 20 iri imbere bafite uko bazimenya bagahita batanguranwa bakavuga ko bazabikora kugirango abaturage bamenye ko bafite gahunda nziza kandi wenda baba bamenye ibyo Leta itaganya gukora bagatanguranwa bakavuga ko bazabikora.

Hanyuma twanamubajije guhora bishimira ko ibyo bavuga bavuze Leta ikabishyira mu bikorwa niba bazahora bavuga ibitagenda Leta ikabikora ubwo niba ari Ishyaka ritavuga rumwe na Leta bazahera muri ibyo gusa bo bazagera ku butegetsi bigenze gute?ko abaturage babatora bakurikije ibikorwa Ishyaka riba ryabakoreye nkuko FPR Inkotanyi yabubakiye amashuri ,amavuriro ,ibaha umuriro ,ikora imihanda no mu byaro byose usanga imihanda ari myiza n’ibindi byinshi bo bazabigenze bate?.

Dr.Frank Habineza urebye ikibazo cyaramukomeye asaba mugenzi we kugisubiza avuga ko hari ibisabwa kugabana ubutegetsi baziha igihe runaka barebe icyo bamaze kugeraho hanyuma bafate icyemeze dore ko aribwo bakigera mu Nteko ishingamategeko.

Ku kibazo cy’ideni bavuga basabye igihe biyamamazaga bavuga ko basabye umwenda wa Bank ariko iyo bank ikaba itarigeze ivugwa ndetse bikaba byaranditswe ko inzu ya Depite Frank Habineza ishobora kuzatezwa cyamunara batishyuye ideni ,iki kibazo nacyo Depite Frank Habineza akaba atashatse kugisubiza nacyo asaba undi kugisubiza maze avuga ko ushinzwe imari atahari yagiye muzindi nshingano.

Gatera Stanley

2,823 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.