Perezida Kagame yavuze igitera umubano mubi hagati y’uRwanda na Uganda ko biterwa n’abahungiye S.Africa
— February 18, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru arimo kuvugwa ubu n’ikiganiro Perezida w’uRwanda Paul Kagame yagiranye n’Ikinyamakuru The East African nkuko tubikesha ikinyamakuru cyo muri Uganda kitwa chimpreports nacyo kivuga ko kiyikesha ikinyamakuru Theeastafrican.
Inkuru ivuga ko Perezida Kagame ashinja impunzi zo muri Africa y’Epfo guha Uganda amakuru atariyo akaba ariyo yazanye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.
Ibintu bimwe na bimwe byemerwa na Uganda byerekeye u Rwanda bituruka ku bantu bamwe na bamwe bahungiye muri Afurika y’Epfo byavuzwe na Perezida Kagame abwira icyo kinyamakuru.
Ikinyamakuru Umusingi cyagerageje gushyira iyo nkuru mu Kinyarwanda ariko icyo kinyamakuru gikomeza kivuga ko Kagame yavuze ko abavugwa baba muri Afurika y’Epfo baha Uganda amakuru ku Rwanda kugirango Uganda ibashyigikire.
Yakomeje avuga ko niba Uganda yarahisemo kumva ibyo babwirwa n’abo bantu babaha amakuru atariyo ubwo ni uko Uganda ariyo mahitamo yahisemo kumva ibyabo.
Yavuze ko u Rwanda rwagerageje kwegera uruhande rwa Uganda kubasobanurira ko ababaha amakuru bafite ibyo bagamije bitari byiza ku Rwanda ahubwo bashaka ko Uganda ibashyigikira.
Yavuze ko nta kirimo guhinduka kubera ko Uganda yicecekeye ikanuma ku byerekeye u Rwanda.Perezida Kagame yemeza ko ibibazo biri hagati y’uRwanda na Uganda bizakemuka ko bamaze igihe bagerageza kugirango hagire igihinduka ariko ntacyo biratanga.
Iki kinyamakuru nanone kivuga ko Perezida Kagame atagize icyo avuga ku bijyanye n’ibyo bashinja u Rwanda byo gukoresha abagande bagafata impunzi z’abanyarwanda bakazigarura mu Rwanda ,kuneka n’ibindi .
Iki kinyamakuru cyagarutse ku munyarwanda witwa Lt.Rene Rutagungira ufungiwe muri Uganda ashinjwa n’icyo gihugu ko ari intasi y’uRwanda ndetse yafatanyaga na bamwe mu bapolisi n’abasirikare bakuru muri Uganda gufata impunzi z’Abanyarwanda.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga kuri Gen.Jemes Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’Ingabo wavuze ko atazi impamvu bamwe mu banyarwanda bajya Uganda guhunahuna aho kuguma mu gihugu cyabo bakacyubaka ariko iyo mvugo akaba yarayivuze kubera umubano w’ibihugu byombi wari umaze kuba mubi.
Muri iki kiganiro Perezida yagiranye n’iki kinyamakuru yavuze ku kibazo cy’uBurundi nabwo butameranye neza n’uRwanda aho yavuze ko ikibazo cy’uBurundi cyoroshye kandi gisobanutse ati abantu bagira uko bumva ibintu gutandukanye niba u Burundi bwaravuze ko ikibazo bufite ari u Rwanda ,reka tuvuge ko u Rwanda rudahari u Burundi nta bibazo bwari kuba bufite?.
Perezida Kagame yakomeje avuga ku kibazo cy’uBurundi ko hari abantu bashinzwe ibibazo by’uBurundi barimo Mkapa na Museveni ariko ntago bigeze bavuga ko basanze ikibazo cy’uBurundi ari u Rwanda.
Iki kinyamakuru cyagiye kivuga no kutundi tuntu dtandukanye ariko Ikinyamakuru Umusingi kikaba cyagerageje kugenekereza gushyira mu Kinyarwanda ibyingenzi kuko cyo cyandika mu Cyongereza.
6,368 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply