Birababaje! kigali umuryango w’abantu 10 umaze imyaka 2 uba muri shitingi (amafoto)
— January 26, 2019
Please enter banners and links.

Bamwe mu bagize uyu muryango bemeza ko bavuka mu Mujyi wa Kigali ndetse bamaze imyaka ibiri bibera muri ubu buzima bubi kuko nta bundi bushobozi bari bafite, uyu muryango kandi ubarurirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Imfura muri uyu muryango w’abantu 10, yitwa Bihoyiki Claude yabwiye Isango Star, ko ikibazo cyabo nta bantu batakizi kuko banakigejeje ku nzego zitandukanye z’ubuyobozi ariko zisa nk’izabatereranye.
Yemeza ko bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ndetse no bari no mu bantu bagorwa no kubona icyo kurya.
Yagize ati: “Tumaze imyaka irenga ibiri twibera hano n’abana umunani. Njye iyo ntashye nzamura shitingi nkabona kwinjiramo.”
Yakomeje agira ati: “Ikibazo cyacu twakigejeje ku buyobozi ariko nyine turacyari hano. Twabibwiye gitifu na meya ariko ntacyo baradufasha.”
Abaturanyi b’uyu muryango, nabo bemeza ko ikibazo kizwi n’ubuyobozi.



Umwe yagize ati: “Aba bantu bamaze igihe hano, yewe n’ubuyobozi burabizi ariko twategereje ko gikemuka turaheba.”
IGIHE yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabkorwa w’uyu murenge wa Ndera, kuri telefone ariko ntiyabasha kuboneka.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Nyirabahire Languida, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya.
Yagize ati: “Ahubwo ndaje ngikurikirane, urakoze cyane ahubwo, njye ntabwo nari nkizi birantangaje ahubwo, muri shitingi akaba yarabigejeje aho tukaba tutabizi? Ndahita mbibaza gitifu ariko ubwo turabikurikirana kuko ntabwo bishoboka, umuntu yajya kuba muri shitingi duhari se?”
Uyu muryango w’abantu 10 wibera muri shitingi uvuga ko n’isambu yazishyizemo ari iyo batijwe n’umuturage.
5,528 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply