Col.Patrick Karegeye wiciwe S.Africa yiswe Bin Laden w’uRwanda abazungu bamwita Khashoggi
— January 17, 2019
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi mu binyamakuru bitandukanye hari kuvugwa inkuru za Col.Karegeya Patrick wahungiye muri Afurika y’Epfo akicirwayo n’abantu bataramenyekana yiswe Bin Laden w’uRwanda mu gihe abazungu bamwise Khashoggi.
Ikinyamakuru igihe.com cyanditse inkuru ivuga ngo Nyuma y’inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru The Guardian igereranya urupfu rwa Patrick Karegeya waguye muri Afurika y’Epfo mu 2014 n’urw’Umunyamakuru wo muri Arabie Saoudite, Jamal Khashoggi wiciwe muri Turkey, abantu benshi banyomoje iyi mvugo bavuga ko ahubwo we yagereranywa na Osama Bin Laden. Inkuru ya The Guardian yanditswe n’Umwongereza w’imyaka 58, Michela Wrong, ndetse hashyizwe hanze amafoto ye ari kumwe na Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya.
Mu nkuru yatambukije muri iki kinyamakuru ifite umutwe ugira uti “Rwanda’s Khashoggi: who killed the exiled spy chief”? ugenekereje mu Kinyarwanda: “Khashoggi w’u Rwanda: Ni inde wishe maneko w’u Rwanda wari mu buhungiro?”.
Bin Laden yari intagondwa y’Umuyisiramu cyangwa ikihebe washakishwaga n’isi yose kugirango afatwe kubera ibyaha yashinjwaga harimo n’igitero cy’indege zagonze World Trade Center tariki 11 Nzeri 2011 muri America hagapfa abantu benshi cyane.
Yaje kwicwa n’ingabo za Amerika ku gihe Perezida Obama yayoboraga Amaerika n’ubwo hari andi makuru avuga ko atariwe wishwe aho usanga bavuga ko nta murambo we werekanywe ahubwo bikavugwa ko yihinduye akuraho ubwanwa yambara imyambaro isanzwe ku buryo utapfa kumumenya muhuye ,uwo niwe wiswe Karegeya .
Hanyuma Jamal Khashoggi n’umunyamakuru wari ukomeye cyane muri Arabie Saoudite ariko kubera kutavuga rumwe n’Umwami w’icyo gihugu aza guhungira muri Amerika ariko nyuma y’igihe ashaka gukora ubukwe n’umugore we ajya gusaba ibyangombwa muri Ambasade y’igihugu cye muri Turkey agezeyo bamubwira kuzagaruka ikindi gihe .

Col.Patrick Karegeya ibumoso,Jamal Khashoggi hagati na Bin Laden bose barapfuye

Col.Patrick Karegeya
Jamal Khashoggi yarahavuye umugambi wo kumwica utangira gucurwa agarutse kuri Ambasade azanye n’umugore we amusiga hanze y’igipangu yinjiye ntiyagarutse bahise bamwicira muri Ambasade ariko yari yambaye isaha ibyabaga byose ibifata ikabyohereza kuri machine ye yari ifitwe n’umugore we hanyuma amafoto ye uko yishwe bishyirwa hanze ibihugu bitangira gukurikirana igihugu cya Turkey na Amerika ibyinjiramo biba birebire kugeza ubwo hari imihanda yatangiye kwitwa amazina ya Jamal Khashoggi ,uwo niwe wiswe Karegeya n’ikinyamakuru The Guardian kuko nawe yiciwe muri Hotel muri Afurika y’Epfo ariko abamwishe bakaba bataramenyekana ndetse urubanza rwe rukaba rwatangiye kuburanishwa ari yo mpamvu byongeye gusubira mu itangazamakuru.
4,732 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply