Kigali: Umunyamideli Alexia Mupende witeguraga ubukwe biravugwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo
— January 10, 2019
Please enter banners and links.

Alexia Uwera Mupende wari icyamamare mu kumirika imideri biravugwa ko yishwe atewe icyuma mu ijosi ku mugoroba wo kuwa Kabiri bikaba bikekwa ko yishwe n’uwari umukozi wo mu rugo. Uyu mukobwa yishwe habura iminsi micye ngo akore ubukwe.
Alexia Uwera Mupende yiciwe iwabo mu rugo i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Mutarama 2019 nk’uko byatangajwe na bamwe mu nshuti ze.
Inshuti za hafi za Alexia Mupende zihamya ko yishwe n’umusore witwa Niyireba Antoine, w’imyaka 23 wari umukozi wo mu rugo rw’iwabo kwa Alexis Mupende, dore ko ngo yanatorotse nyuma y’ubwo bwicanyi.
Urupfu rwa Alexia Uwera Mupende rwashavuje abatari bacye bakurikira iby’imideri n’abandi benshi dore ko yari ari no mu myiteguro y’ubukwe bwe bwari buteganyije ku itariki ya 16 Gashyantare 2019.





Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe Niyireba Antoine ushinjwa kugira uruhare muri ubu bwicanyi yatangiye gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.
Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II.,yanakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.N’inkuru y’incamugongo ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook n’izindi zitandukanye .
7,691 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply