Nzahuratorero imaze kwirukanisha abantu 49 muri gahunda yayo ya randura umuzi umwe umwe ikoresheje biro ya ADEPR
— January 8, 2019
Please enter banners and links.

Abantu bari baziko ibibazo muri ADEPR bikemutse ariko baza gusanga Komisiyo Nzahuratorero yarakoze gahunda y’imyaka 50 uko izayobora ADEPR ariko abantu bakaba bayinenga ko irimo guteza ibibazo bikomeye.
Bamwe mu Bakirisitu muri ADEPR kuri uyu wa kabiri tariki 8 Mutarama 2019 baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi maze bakigezaho gahunda ya Komisiyo Nzahuratorero yakoze y’imyaka 50 bayobora ADEPR bakab bayinenga ko ariyo ikoreshwa biro yashyizweho isimbuye Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana Tom bagizwe abere ku byaha bashinjwaga ariko bakaba barangiwe gusubizwa mu Itorero .
Bamwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi batashatse ko amazina yabo atangazwa ariko bakaba baduhaye kopi yakozwe na Nzahuratorero yakoze ikavuga ko ariyo izifashishwa mu kuyobora ADEPR bakaba bayinenga ko harimo amagambo akomeye ndetse ateye ubwoba nko kuvuga ngo kurandura umuzi umwe umwe kugeza igiti gihirimye .
Bashakaga kuvuga ko ibibazo biri muri ADEPR kubikemura ari nko gutema umuzi umwe umwe kugeza ubwo igiti kiguye ,igiti bashaka kuvuga bamwe mu bakirisitu bavuga ko ari ubuyobozi bwa Bishop Sibomana na Bishop Rwagasana Tom ariko bakaba bavuga ko ahubwo igiye kumara abakirisitu muri ADEPR kuko umwe umwe hamaze kwirukanwa abantu 49.
Ikindi bashinja biro ya ADEPR ni uko ikoresha gahunda y’Agatsiko kiyise Nzahuratorero kari katemewe kagakora gahunda yo kwifashisha mukuyobora ADEPR ndetse bimwe mu biri muri iyo gahunda y’imyaka 50 yakozwe Kuwa 25 Mutarama 2017 kugeza 2047 harimo kuvugurura amategeko kandi bikaba byarakozwe .
Ikinyamakuru Umusingi giherutse kubageza inkuru y’abandi bantu bandikiye inzego zitandukanya nka RGB bakamenyesha izindi nka Perezidansi ,Urwego rw’Umuvunyi mukuru,Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ,Komisieri mukuru wa Polisi na Minisitiri w’Intebe n’izindi zitandukanye ariko ntizagira icyo zikora kandi bazitakambira ko barenganijwe n’ubuyobozi buriho muri ADEPR .

Dr. Jean de Dieu Basabose wari uyoboye Nzahuratorero ubu wahunze igihugu na Usabwimana Samuel wayoboye ADEPR igihe kirekire nawe bivugwa ko yahunze igihugu na Rev.Karuraranga umuvugizi mukuru muri ADEPER






Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga (Internet)
Bavuga ko birukanywe kubera kwitandukanya na Komisiyo Nzahuratorero bagashinja ubuyobozi buriho ko ari Nzahuratorero aho umwe yagize ati « Tukimara kwitandukanya nabo kubera ko twabonaga bandika inzandiko mpimbano kuko twabaga turi munama nabo kandi turi no muri ADEPR tubonye bandikiye RGB inyandiko zibinyoma twandukanya nabo kuva icyo gihe twatangiye gutotezwa batubwira ko tubaye imbwa tunaniwe urugamba rugiye kurangira kugeza ubwo batwirukanye tukaba dusaba kurenganurwa ».
Bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komisiyo Nzahuratorero barimo Dr.Jean de Dieu Basabose akaba ariwe muhuzabikorwa ariko akaba yarahunze igihugu ku mpamvu tuzabagezaho ,Umuhuzabikorwa wungirije akaba ari Aime Munyengango ,Umwanditsi akaba Mbanda Samuel uyobora Dove hotel nawe tukazabagezaho amakuru uburyo yavuye muri Compassion aho yakoraga ,Abandi n’abajyanama barimo Dr.Moise Uwizeye na Fulgence Ndoli bose bakaba bafite ibyo bashinzwe mu Itorero rya ADEPR.
Bamwe mu bayoboke ba ADEPR nabo bavuze bati reka natwe dukoreshe ijambo kwamagana natwe turamagana iri jambo ryakunze gukoresha na biro ya ADEPR bavuga ko bamagana ubuyobozi bwavuyeho n’abakoranaga nabo kandi byaragaragaye ko barenganaga kuko Inkiko zabagize abere ,tukaba dusaba ibi bintu byo kwamagana byacika muri ADEPR kuko n’ijambo ridakwiye kuvugw amu nzu y’Imana ndetse rifite amateka atari meza .
Muri iyi gahunda ya Nzahuratorero y’imyaka 50 bavuga ko sisiteme kuko ngo ikibazo muri ADEPR si imicungire y’amafaranga ,si ukurwanira imyanya y’ubuyobozi ahubwo ari sisiteme ishaje itajyanye n’igihe.
Ikindi iyi gahunda ivuga ko mu Bayoboke ba ADEPR hari igic kimwe gifite imyumvire iri hasi bakaba basanga ibi ari ugusuzugura abayoboke .
Aba bayoboke ba ADEPR bavuga ko uko kwirukana abayoboke uko bashatse n’indi miyoborere ibangamiye abayoboke ntaho itandukaniye n’ibyo Nzahuratorero yanengaga ahubwo yo bazamenyekana ikoze ibirenze ibyo banengaga.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Umuvugizi mukuru wa ADEPR Rev.Karuranga Ephraim kuri Telephone ye igendanwa ariko ntibyadukundira ariko tumwoherereza ubutumwa bugufi nabwo ntiyabusubiza ariko buriya azamenya no gukorana n’itangazamakuru kuko gutanga amakuru n’inshingano.
Bamwe mu bayoboke ba ADEPR baribaza ngo ni nde uzakemura ibibazo byo muri ADEPR akabishobora kuko Usabwina Samuel nawe yakuweho nabi ibibazo byamubanye byinshi n’abamusimbuye bakurwaho na Nzahuratorero none nayo irashinjwa ibibazo byinshi bakaba bibaza uzayishobora aho azava.
Twabibutsa ko mu rubanza ba Bishop Sibomana na Rwagasana ,umuvugizi mukuru muri ADEPR yahamagajwe n’urukiko nyuma yo gusanga nawe amafaranga yaregwaga ba Rwagasana nawe agaragaramo ku buryo yasinyaga ku igenzuramutungo ko nta kibazo cyo kunyereza cyabayeho kandi nyuma ari mu barega ko ubuyobozi bwavuyeho bwanyereje amafaranga.
Hari n’abavugaga ko Dove hotel ya ADEPR iri ku Gisozi yagurishijwe ndetse ababivugaga bakaba bari muri Komisiyo Nzahuratorero kandi uyu munsi ikaba iyobowe nabo.
Hari n’imitungo ya ADEPR Nzahuratorero ivuga ko yagurishijwe irimo ubutaka bufite UPI 1/02/04/02/200 n’amazu byubatse mu Karere ka Gasabo ,Umurenge wa Gisozi ,Akagali ka Ruhango ariko iyi mitungo Nzahura ikaba iterekana uburyo yagurishijwe bashinja Nzahura ko yabeshyaga.
Ikinyamakuru Umusingi twashatse no kubaza ku ruhande rw’ubuyobozi bwacyuye igihe duhamagara Bishop Tom Rwagasana na Sibomana Jean kugirango tubabaze ku bijyanye na gahunda ya Nzahuratorero itangiye kuvugwaho muri iyi minsi mu binyamakuru niba bari bayizi n’icyo bayivugaho ariko ntibyadukundiye kuko Telephone zabo dufite zitanyuragamo.
Gatera Stanley
6,127 total views, 9 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
1 Comment
ibibazo dufite muri adepr bizakemurwa na his excellence gusa naho abandi ni uguteza umwiryane gusa