Kampala :Yishe umugore we amushyingura mu gipangu baturanye,hashize ukwezi yarabuze
— December 31, 2018
Please enter banners and links.

Umukobwa wari umaze ukwezi kose ashakishwa ,polisi n’abasirikare baje kuzura ko yishwe n’umugabo we ashyingurwa mu gipangu baturanye.
Uwishwe yitwa Sumayah Akitoi w’imyaka 18 ,umuryango we wari umaze ukwezi kose umushakisha waramubuze.
Kugirango amakuru y’urupfu rwa Akitoi ni uko Polisi yafashe umugabo we witwa Daniel Afoyo w’imyaka 20 iramufunga nyuma y’iminsi ari mu gihome kuri Old Kampala ahitamo kuvugisha ukuri abwira polisi ko ari we wamwishe .
Mu burinzi bukomeye cyane ari ku mapingu yabagiye imbere baragenda abajyana ku gipangu bari baturanye abereka icyobo gitwikiriye ati umuntu wanyu naho namushyize.
Abasirikare bamutegetse kubereka neza aho ariho no gukuraho ibyo yamushyizeho arabikora basanga yaramujugunyemo ijosi rye ryaravunitse.
Daniel Afoyo ubusanzwe yiyita Killer bivuze umwicanyi akaba yabajijwe icyo yamwiciye avuga ko barwanye ari ninjoro aramukubita atazi ko ari bupfa abura icyo aribubwire abiwabo ahitamo kujya kumujugunya mu cyobo cyo mu gipangu baturanye.
Uyu n’umuturanyi wabo witwa Florence Anena yavuze ko kuva yabamenya batasibaga kurwana ndetse ku itariki 19 z’ukwezi kwa cumin a kumwe 2018 nyuma abaturanyi ntago bongeye kubona Akitoi babaza umugabo we ati yarahukanye.
Uyu mugabo akaba yari avuye mu gihome muri gereza ya Luzira ku byaha by’ubujura ndetse polisi ikaba yamushakaga kubera yari afite urubanza rwo gukubita umupolisi akiruka.
Umuvugizi wa Polisi muri Kampala n’ibice bituranye nayo witwa Lucas Owoyesigyire yavuze ko uuryango wa nyakwigendera baje kuri polisi gutanga ikirego ko umuntu wabo yabuze bashaka ko ibafasha kumushakisha bityo polisi nyuma y’iminsi mike itangira gushakisha umugabo we wiyise umwicanyi wajyaga mu nzu wenyine akaryama azi neza ko yishe umuntu akarayama iramufata iramufungo ariko amaraso ko ari mabi yaribwirije abwira polisi ko ariwe wishe umugore we aramushyingura.
Kuri iki cyumweru nibwo polisi yakuyeyo umurambo wa Akitoi iwujyana mu bitaro bya Mulago kugirango usuzumwe naho umwicanyi asubizwa muri kasho ya polisi kugirango akorerwe dosiye agezwe mu rukiko.
Muhungu John –Kampala
5,170 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply