Umugore w’umwe mu bahoze ari inyeshyamba za M 23 yafatanywe umugambi w’uko bazarwana intambara yo muri Congo haravugwamo na ADF na RNC
— May 21, 2018
Please enter banners and links.

Muri iki gitondo cyo kuwa mbere tariki 21 Gicurasi 2018 hazindutse amakuru avuga ko umugore w’umwe mu basirikare bahoze mu nyeshyamba za M23 yafatanywe umugambi wanditse uko bazarwana intambara muri Congo.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda chimpreports cyanditse inkuru kivuga ko uwafashwe ari Beatrice Safari akaba ari umugore wa Désiré Rwigema.
Inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cya DR.Congo zikaba arzo zafashe uwo mudamu aho bivugwa ko yari yambutse umupaka wa Gisenyi aturutse mu Rwanda yerekeje I Goma bityo bamutwara I Kinshasa kugirango bamubaze byinshi ku bijyanye n’uwo mugambi w’intambara bamufatanye mu ishakoshi ye.
Bertrand Bisiimwa akaba yemereye iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru ko Beatrice Safari yafashwe koko ariko avuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma ati “N’umubyeyi usanzwe udafite aho ahuriye na politike ahubwo wenda icyo azira ni uko ari umugore wa Desire Rwigema nta kindi”. Bertrand Bisiimwa akomeza avuga ko kuva bahagarika imirwano mu mwaka wa 2013 ntibashaka kongera guteza ibibazo by’intambara kuko bafite uwo mugambi babyikorera batagombye gushyira umugore nk’uwo mu bibazo kuko kumutuma ahantu tuzi ko hari inzego z’umutekano turabizi ko byateza ibibazo n’iyo mpamvu tutabikora ibyo n’ukumubeshyera rwose.

Bertrand Bisiimwa
Amakuru avuga ko kubera ibibazo bya Perezida Kabila udashaka ko haba amatora hari imitwe irimo gushaka kumurwanya kumukura ku butegetsi bikaba bivugwa ko ADF inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Museveni zishobora kuba zifatanyije na M23 kugirango zibanze zikureho Kabilka ndetse bikaba bivugwa ko na RNC ishobora kuba ari kwitoreza muri icyo gihugu.Amakuru akomeza avuga ko Beatrice uwo mugambi w’intambara hari abo yari awushyiriye muri Congo kugirango bawusome ndetse bamenye uko bitegura.
Amakuru kandi avuga ko Inyeshyamba za M23 zatorotse mu gihugu cya Uganda aho zari zarahawe ubuhungiro bikaba bivugwa ko basubiye muri Congo ndetse ubu bakaba bitegura indi ntambara dore ko bivugwa ko M23 idashaka ko Perezida Kabila asubira kubutegetsi kandi bikaba bivugwa ko hari ibihugu bishyigikiye uyu mugambi .Rwigema akaba yarakoraga nk’umuhuzabikorwa wa M23 na Leta ya Kabila muri 2016 no mu mishyikirano yo kubasubiza mu gisrikare abandi mu buzima busanzwe.
3,267 total views, 229 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply